Image default
Ubuzima

Coronavirus yageze Congo-Kinshasa

Minisitiri w’ubuzima muri Congo Kinshasa yemeje kuri uyu wa kabiri ko habonetse umurwayi wa mbere muri iki gihugu ufite coronavirus.

Radio Okapi y’umuryango w’abibumbye muri Congo isubiramo amagambo ya minisitiri w’ubuzima Eteni Longondo avuga ko uwo ari Umubiligi ubu wahise ashyirwa mu kato.

Ati: “Ndashaka kubwira abaturage ba Congo ko muri iki gitondo (ku wa kabiri) twabonye umurwayi wa mbere ufite coronavirus.

Ni Umubiligi umaze iminsi aje ino twarimo dukurikirana. Ibizamini bya laboratoire byemeje ko afite iyi ndwara”.

Ministiri Longondo yatangaje ko uyu muntu w’umugabo, yageze mu gihugu agaragara nk’udafite ikibazo cy’ubuzima ariko bakamusuzuma.

Yatangaje ko hafashwe ingamba kugira ngo abantu bose babonanye na we babashake basuzumwe kandi bashyirwe mu kato mu kurinda ko iyi ndwara ikwirakwira.

Uyu murwayi yageze ku kibuga cy’indege cya Kinshasa mu minsi ibiri ishize, ashyirwa mu kato kugira ngo asuzumwe, ubu  ari kuvurirwa mu kigo cyahoze gikurikirana abarwayi ba Ebola cyahinduwe icyo gukurikirana abakekwaho coronavirus kiri mu burasirazuba bw’umujyi wa Kinshasa.

DR Congo ifite ibibuga by’indege bine bikoreshwa cyane, kuri byo hongerewe uburyo bwo gusuzuma umuriro abinjira, uburyo bwanakoreshwaga mu gihe gishize havugwa Ebola.

DR Congo ibaye igihugu cya 11 kibonetsemo coronavirus, yabonetse henshi mu bantu bavuye mu bihugu by’Uburayi na Aziya.

Bwana Longondo yasabye Abanyekongo kudakangarana, ahubwo “bafata ingamba z’isuku, kutegera umuntu ukorora, gukaraba intoki kenshi no kwivuza igihe bumvise ibimenyetso”.

Abantu barenga 100 ubu bamaze kwandura coronavirus muri Africa:

  • Misiri – 55
  • Algeria – 20
  • Africa y’Epfo – 7
  • Tunisia – 5
  • Senegal – 4
  • Morocco – 2
  • Cameroun – 2
  • Burkina Faso – 2
  • Nigeria – 2
  • Togo – 1
  • Congo Kinshasa – 1

Related posts

Coronavirus: WHO iburira ko kudohora akato imburagihe byateza ‘ukwiyongera gushya’ k’ubwandu

Emma-marie

Umuntu areka gukora imibonano mpuzabitsna ku myaka ingahe?-Video

Emma-Marie

I Nairobi hagaragaye imitezi idakorwaho n’imiti

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar