Image default
Ubukungu

Gicumbi: Abahinzi b’ingano babuze imbuto

Bamwe mu bahinzi b’ingano bo mu karere ka Gicumbi baravuga ko igihe cy’ihinga cyageze bakaba barabuze imbuto , ibi bikaba bishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku musaruro.

Mu mirenge 16 kuri 21 yo mu Karere ka Gicumbi, hera toni ziri hagati y’ibihumbi 16 n’ibihumbi 19 by’ingano buri mwaka. Kuri ubu ariko abahinzi b’iki gihingwa baravuga ko babuze imbuto bikaba bishobora kuzagira ingaruka ku musaruro basanzwe babona. Ibi bikaba byagarutsweho na bamwe mu baganiriye na RBA.

Umuyobozi wa Koperative Kundisuka y’abahinzi b’ingano,  Habiyaremye Jean Baptiste, avuga ko kutabona imbuto ku gihe bishobora kuzabagiraho ingaruka zikomeye.

Ati “Kuba tutarabona imbuto ni ikibazo kidukomereye cyane bizagira ingaruka ku musaruro tuzabona cyane cyane ko iyo duhinze dukererewe umusaruro wacu uragabanuka. Twakagombye kuba tubona imbuto ku gihe ku buryo mu kwezi kwa kabiri imbuto ziba zatugezeho tugashobora gutera kare kugirango tubone umusaruro uhagije.”

Yakomeje avuga ko mu ntangiriro za Gashyantare aribwo babonaga imbuto, ubu bakaba bajya ku bacuruzi b’inyongeramusaruro bakababwira ko nta mbuto ihari kandi ngo ntibanababwira igihe izabonekera.

Mukangarambe Immaculée, umuhinzi w’ingano akaba n’umufashamyumvire nawe avuga ko kutabona imbuto ku gihe bizabagiraho ingaruka.

Ati “Imbuto yarakerewe, abahinzi babuze imbuto bajya gusiragira ku bacuruzi b’inyongeramusaruro bakayibura. Ibi bizatuma abahinzi baduca inyuma bajye kugura mu masoko imbuto zitizewe.”

Ubusanzwe imbuto y’ingano yageraga ku bacuruzi b’inyongeramusaruro bitarenze tariki 15 Gashyantare, mu ntangiriro za Werurwe  bagatangira gutera.

Munyurangabo Yves, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Gicumbi, yavuze ko iki cyatewe nuko imbuto yatubuwe yabaye nke, indi itinda kuboneka. Ku wa gatanu w’iki cyumweru imbuto ihagije ikabazaba yabonetse mu bubiko.

Muri Kamena 2019, abahinzi b’ingano bo mu Karere ka Gicumbi, bavugaga ko bafite ikibazo cy’isoko ry’umusaruro wabo ngo kuko uruganda rwa Pembe rukorera muri aka karere rwanga kuwugura.

Abayobozi b’Uruganda rwa pembe bo bakavuga ko biterwa nuko ingano zera mu Rwanda zidahagije, iziboneka nazo ngo ntiziba zujuje ubuziranenge bwifuzwa n’uruganda.

iribanews@gmail.com

 

 

Related posts

Amerika yahaye U Rwanda miliyari 605Frw yo kurufasha kuzamura iterambere

Emma-marie

2022-2023: Ubukungu bw’u Rwanda ntibwahungabanye -BNR

Emma-Marie

NIRDA awards best innovators in Smart Agro Processing hackathon  

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar