Image default
Ubukungu

Abikorera muri EAC basabye DRC kwisubiraho

Urugaga rw’abikorera mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba rwasabye Leta ya Congo kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo guhagarika ingendo za RwandAir muri icyo gihugu, kuko kibangamiye amahame y’ubucuruzi n’ubuhahirane muri uyu muryango Congo iherutse kwinjiramo.

Hagati aho guverinoma y’u Rwanda yo ikomeje kwamagana ibirego bya leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’uko u Rwanda rwaba rutera inkunga umutwe wa M23.

Hashize amezi 2 gusa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriwe mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, gusa kugeza ubu iki gihugu ntikirinjira mu nzego zose z’uyu muryango kuko hari ibiteganywa n’amategeko kigomba kubanza kuzuza ari nako bimeze ku bikorera bo muri icyo gihugu batarinjira mu rugaga rwa bagenzi babo muri uyu muryango ruzwi nka East African Business Council.

Umuyobozi wungirije w’uru rugaga, Dennis Karera avuga ko icyemezo cyo guhagarika indege za RwandAir muri DRC giherutse gufatwa na leta y’icyo gihugu kibangamiye ubucuruzi n’ubuhahirane.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo DRC yahagaritse ingendo z’indege za sosiyete y’u Rwanda, RwandAir, leta y’icyo gihugu ikavuga ko icyo cyemezo gishingiye ku kuba u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje imirwano n’ingabo z’icyo gihugu, FARDC.

Ni ibirego u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma rukavuga ko ntaho ruhuriye n’imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC, nkuko umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yabitangaje.

Umunyamategeko, Gasominari Jean Baptiste unakurikiranira hafi ibibera muri DRC asanga ipfundo ry’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cye ari imiyoborere idahamye yananiwe gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro irenga 140 iteza akavuyo muri ako gace, muri yo hakabamo na FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bagahungira muri icyo gihugu.

Mu bihe bitandukanye Perezida Paul Kagame nawe ntiyahwemye kugaragaza ko ibibera mu burasirazuba bwa DRC birimo urujijo, kuko bitumvikana uburyo ingabo za Loni zizwi nka MONUSCO zananiwe gukemura ikibazo zifatanyije na FARDC mu gihe MONUSCO yonyine igenerwa asaga miliyari y’amadorali buri mwaka.

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya tariki ya 8 Gashyantare uyu mwaka, umukuru w’igihugu yahumurije abaturarwanda avuga ko nubwo imitwe y’iterabwoba nka FDLR igihari umutekano w’u Rwanda urinzwe.

Mu cyumweru gishize mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze, haguye ibisasu biturutse muri DRC ndetse ibikorwa nk’ibyo bikaba byarabaye tariki 19 Werurwe uyu mwaka.

Ni mu gihe kandi u Rwanda ruvuga ko hari abasirikare babiri barwo bashimuswe na FARDC ku bufatanye na FDLR nabwo mu cyumweru gishize.

Ni ibikorwa guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ari ubushotoranyi ngo ariko uko byamera kose ibibazo byose bihari u Rwanda ruzakomeza kubishakira ibisubizo binyuze mu nzira y’amahoro.

@RBA

 

Related posts

BNR yasabye amabanki korohereza abayafitiye imadeni

Emma-marie

Musanze: Abagore bacuruzaga imbuto barataka igihombo batewe na Covid-19

Emma-marie

Covid-19: Mu Rwanda hagiye gukorwa ubushakashatsi buzanagaragaza umubare w’abashomeri muri ibi bihe

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar