Image default
Amakuru

Nyarugenge:Banyura ku kiraro cyo kuri Maison de Jeunes bavuga amasengesho

Abaturage bakoresha ndetse n’abaturiye ikiraro kiri inyuma ya Maison de Jeunes Kimisagara baravuga ko batewe ubwoba nuko gishobora guteza impanuka bitewe n’uburyo cyangiritse, kuri ubu bamwe mu bakinyuraho bakaba babanza kuvuga amasengesho.

Ni mu masaha ya mugitondo, abakozi barimo kujya mu kazi, abanyeshuri bajya ku mashuri, urujya n’uruza  rw’imodoka n’abanyamaguru ni rwose ku kiraro kiri inyuma ya Maisone de Jeunes Kimisagara.

Imbaho ziri kuri iki kiraro kiri hejuru y’umugezi ku Mpazi, igice kimwe zarashaje ku buryo abakinyura hejuru baba barebamo hasi. Abari mu binyabiziga ndetse n’abagenda n’amaguru, ugiye kuhagera abanza gusenga ngo imurinde atangwa hasi mu mugezi.

Igice kimwe cyarangiritse ku buryo hari abahanyura babanje kwiragiza Imana

Umwe mu babyeyi twahasanze yagize ati “Buri munsi mpanyura mperekeje abana banjye bagiye kwiga kuri Apacope, ariko iyo ngeze kuri iki kiraro ndabanza ngasenga ngo kidacika tukagwamo hasi. Ubuyobozi budufashije bwagisana kuko cyarangiritse cyane.”

Undi waganiriye na Iribanews, atwara abagenzi kuri moto. Ati “Iyo mpageze ntwaye umugenzi musaba kuvaho nkavuga isengesho ubundi nkambuka akansanga hakurya. Abo bireba bakwiye kugisana kuko urabona ko mu minsi iri imbere hatagize igikorwa iyi nzira ntiyazongera kuba nyabagendwa.”

Abatuye hafi y’iki kiraro bavuga ko nabo bafite impungenge z’uko isaha iyo ariyo yose hashobora kubera impanuka.

Serugendo Jean de Dieu, ushinzwe itumanaho mu Karere ka Nyarugenge, yahumurije aba baturage avuga ko mu minsi ya vuba iki kiraro kizasanwa.

Ati “Tumaze kumenya ko ikiraro gifite ikibazo twoherejeyo abashinzwe imyubakire bo ku rwego rw’akarere no ku rwego rw’umurenge, bavuyeyo batanze inama bagaragaza n’ibikenewe. Ubu hari gushakwa ibikenewe ngo gisanwe.”

Yakomeje avuga ko iki kiraro gishobora kuzakorwa ku muganda usoza ukwezi kwa Werurwe, abaturage bagashyiraho amaboko yabo, ubuyobozi nabwo bukagura ibikoresho bikenewe birimo n’imbaho.

 

 

 

Related posts

Uruhare rw’Ababyeyi ni ingenzi mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana-Video

Emma-Marie

Ibisobanuro bya RSSB ku nkuru yanditsweho

Emma-Marie

Mutagatifu Yohani Pawulo II wigeze gusura u Rwanda uyu munsi yari kuba yujuje imyaka 100

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar