Image default
Amakuru

Ibisobanuro bya RSSB ku nkuru yanditsweho

Nyuma y’inkuru icukumbuye ivuga ku byo Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize cyakoranye n’ikindi cyashinze kitwa Rwanda Ultimate Gold Course bagakora umushinga wo kubaka ikibuga cya Golf ariko kugeza n’ubu ukaba utararangira ngo umurikwe kandi waratanzweho miliyoni 16$, RSSB yisobanuye. Ngo Taarifa yarayibeshyeye!

Mbere y’uko isohora inyandiko ya paji ebyiri yisobanura, ubwanditsi bwa Taarifa bwari bwagerageje kenshi kuvugisha umuyobozi wayo Bwana Règis Rugemanshuro n’umuyobozi w’Ikigo Rwanda Ultimate Golf Course Bwana Alain Ngirinshuti ngo bagire icyo babivugaho ariko ntibadusubiza.

Image

Ibiro byayo bishinzwe kuyihuza n’abandi( Public Relations Office) byasohoye itangazo rya paji ebyiri risobanura ibyo byita ko ari ibintu twanditse bidafite ishingiro.

Ingingo ya mbere ivuga ko mu gukora uriya mushinga, Leta y’u Rwanda( muri iki kibazo ihagarariwe na RSSB) yarebye kure isanga ari ngombwa kubaka ikibuga nka kiriya binyuze mu kuvugurura icyari gisanzwe, bigakorwa mu rwego rwo gufasha u Rwanda kugira ikibuga kigendanye n’igihe nk’uko Viziyo 2050 ibiteganya.

Ngo byatekerejwe mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo.

Ingingo ya kabiri RSSB itanga, ivuga ko  mu ntangiriro uriya mushinga wari wahawe RDB ariko nyuma uza kwegurirwa RSSB kuko wari umushinga w’igihe kirekire kandi ahanini ‘uzakorwa n’abafundi’ ugasaba imirimo y’amaboko myinshi.

Mu buryo budahabanye n’inyandiko yacu, itangazo rya RSSB rivuga ko icyemezo cyo kuyegurira uriya mushinga cyafashwe kandi gitangazwa mu nama zakorewe muri Minisiteri(babyise Ministerial meetings) muri Kamena, 2019.

Image

Ngo mu rwego rwo kugira ngo uriya mushinga ushyirwe mu bikorwa, byabaye ngombwa ko hashingwa ikigo gishya cyo kuwukurikirana bityo haremwa Rwanda Ultimate Gold Course, cyahawe Alain Ngirinshuti ngo akiyobore.

Ingingo ya gatatu RSSB itanga isobanura ko amasoko yo kubaka kiriya kibuga yatanzwe binyuze mu mategeko agenga iby’amasoko mu Rwanda.

Ibintu bishya muri iyi ngingo ni uko RSSB isobanura ko RUGC nk’ikigo kigenga, itari itegetswe gucisha ibintu byose yakoze mu murongo usanzwe ugena uko bikorwa mu bigo bya Leta.

Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.rw/2021/07/27/uko-bamwe-mu-bayobozi-basesagura-ubwizigame-bwabanyarwanda/

SRC:Taarifa

 

Related posts

Amb. Habineza Joseph yirukanywe mu kigo cy’Ubwishingizi ‘Radiant’

Emma-marie

Ugiye kugura urubuga rwa Twitter yamenyekanye

Emma-Marie

Nyagatare: Umugore akurikiranweho guhana umwana we by’indengakamere

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar