Image default
Politike

Abayobozi b’amakoperative bacyuye igihe bemerewe gukomeza kuyobora

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative ‘RCA’ cyatangaje ko abagize inama z’ubuyobozi bw’amakoperative bacyuye igihe bemerewe gukomeza kuyayobora muri ibi bihe gukora inama n’amateraniro rusange bitemewe.

Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe na Guverinoma zijyanye no kwirinda Covid-19, kandi inama z’inteko rusange zisanzwe z’abanyamuryango zari ziteganyijwe guterana muri Werurwe 2020 nazo zikaba zirahagaritswe binyuze mu itangazo ryo ku wa 11 Werurwe 2020, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abanyamuryango b’amakoperative n’abanyarwanda muri rusange,

RCA imaze kubona ko inama n’amateraniro bihuriza hamwe abantu hamwe bitemewe, kandi ko hari ibyemezo byagombaga gufatwa n’inteko rusange z’abanyamuryango b’amakoperative harimo no gutora abagize abagize inzego z’ubuyobozi za koperative basimbura abarangije manda,

Umuyobozi wa RCA, Prof. Harelimana Jean Bosco

RCA yanditse itangazo rigira riti :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA, buramenyesha abanyamuryango b’amakoperative bose ko abagize inama inzego z’ubuyobozi bw’amakoperative barangije manda bemerewe gukomeza kuyobora ayo makoperative no gufata ibyemezo bya ngombwa bigamije kubungabunga umutungo wa koperative n’inyungu z’abanyamuryango bayo kugeza igihe hazasohokera amabwiriza mashya yemerera abanyarwanda gukora unama n’amateraniro rusange.

Abagize inama y’ubuyobozi bongerewe manda ntimerewe gufata icyemezo cyo kugurisha umutungo wa koperative batabanje kugisha inama ubuyobozi bw’Akarere mu nyandiko kandi kopi y’iyo baruwa ikohererezwa ubuyobozi bwa RCA.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa RCA, Prof. Harelimana Jean Bosco

 

 

Related posts

Perezida Kagame yifurije umwaka mushya Ingabo z’u Rwanda n’abandi bo mu nzego zishinzwe umutekano

Emma-Marie

“We have our lives to live, all of us. And nobody will ever decide for us how to live our lives-President Kagame

Emma-Marie

U Rwanda rwahawe kuyobora Commonwealth

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar