Image default
Abantu

Evaliste Ndayishimiye ugiye kuba Perezida w’u Burundi ni muntu ki?

Ndayishimiye Evariste uzwi nka ‘NEVA’ afite imyaka 52 y’amavuko,yashakanye na Angélique Ndayubaha, bakaba bafitanye abana umunani.

Mbere yo kwiyamamariza kuba umukuru w’Igihugu yari umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD-FDD kuva mu 2016 umwanya yasimbuyeho Pascal Nyabenda. Uyu mugabo ni inshuti ya hafi ya Minisitiri w’Umutekano, Allain Guillaume Bunyoni, ufatwa nk’ukomeye mu Burundi.

Yavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega, yinjira mu nyeshyamba za CNDD mu 1995 nyuma yo kurokoka ubwicanyi ku banyeshuri b’abahutu muri kaminuza y’u Burundi muri uwo mwaka.

Ndayishimiye yari mu ntumwa z’inyeshyamba za CNDD zajyaga mu biganiro by’amahoro na leta yari ikuriwe na Pierre Buyoya.

Ndayishimiye yashakanye na Ndayubaha Angelique babyarana abana 8

Ibyo biganiro bitangira Hussein Rajab niwe wari ukuriye uruhade rwa CNDD mu biganiro nyuma aza gusimburwa na Pierre Nkurunziza wakoranaga bya hafi na Evariste Ndayishimiye.

Ibi biganiro byageze ku bwumvikane mu 2000, inyeshyamba za CNDD mu 2003 zishyira intwaro hasi zihinduka ishyaka rya politiki CNDD-FDD ryinjira muri leta.

Mu gusangira ubutegetsi, Evariste Ndayishimiye waje kuba Jenerali majoro yagiye gukora mu biro bikuru bya gisirikare aba umuyobozi ushinzwe ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare n’ibya gisivile mu biro by’umukuru w’igihugu. Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa SOBUGEA, sosiyete ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere.

Ndayishimiye na madamu we Ndayubaha

Kuva mu 2006 agirwa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, nyuma agirwa umujyanama mu bya gisirikare wa Perezida Pierre Nkurunziza.

Kuwa kane narahirira umwanya w’umukuru w’igihugu azaba abaye perezida wa cumi (9) w’u Burundi, mu kwiyamamaza kwe akaba yaravugaga ko ashyize imbere gahunda zirimo ibijyanye no gukomeza inzego z’umutekano n’ubwirinzi, gukomeza urwego rw’ubucamanza, imiyoborere myiza, imibereho y’abaturage, ibijyanye n’urwego rw’ubuzima, kurwanya ibura ry’akazi (ubushomeri/chômage), guteza imbere ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, umuco n’imikino.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Hari abakobwa bafatwa ku ngufu ntibabone ubutabera

Emma-Marie

Covid-19: Abantu 13 bafatiwe mu rugo rw’umuturage

Ndahiriwe Jean Bosco

Jenerali Muhoozi Kainerugaba yasabye imbabazi Perezida William Ruto

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar