Image default
Ubuzima

Bugesera: Abaturage banenga abigira ‘abasongarere’ bambara agapfukamunwa nabi

Mu Murenge wa Rweru hari abaturage banenga bamwe muri bo bigira ‘abasongarere’ bakambara agapfukamunwa nabi kuko bashobora kwandura COVID-19 bakanayanduza abandi.

Mu isoko rwagati rya Batima riherereye mu Kagari ka Batima no mu nkengero zaryo hari urujya n’uruza rw’abajya n’abava guhaha bamwe muri bo bambaye agapfukamunwa neza, abandi bakambariye munsi y’amazuru mu gihe hari n’abatakambaye.

Iyo uganiriye n’ibi byiciro byose by’aba baturage usanga bamwe muri bo bazi neza akamaro ko kwambara agapfukamunwa neza, abandi bakajijinganya.

Hari abaturage batwara agapfukamunwa mu mufuka aho kukambara

Umwe mubo Ikinyamakuru Iribanews.com cyaganiriye na we ni Niyimbera Elie, atuye mu Mudugudu wa Mugina Akagari ka Kintambwe avuga ko kwambara agapfukamunwa neza ari ukwirinda no kurinda igihugu.

Ati “Abayobozi batubwiye ko kwambara agapfukamunwa ari ukwirinda icyorezo cya coronavirus iyo mvuye mu rugo ngomba kukambara neza.  Ariko usanga hari abantu bigize abasongarere bakambara mu gahanga, abandi ugasanga ntibakambaye ku buryo bashobora guha icyuho Coronavirus”.

Uwiduhaye Marianne, atuye mu Mudugudu wa Batima mu Kagari ka Batima nawe ati “Kwambara agapfukamunwa neza ni ugupfuka umunwa n’amazuru kugira ngo amatembabuzi adasohoka, ariko rero kukambara neza umunsi wose bintera isereri niyo mpamvu usanze nagashyize mu gikapu”.

Mugabo Daniel na we atuye mu Kagari ka Batima. Avuga ko nta bushobozi afite bwo kugura agapfukamunwa, agasaba ubuyobozi kumugoboka.

“Hari abatishoboye batabasha kwigurira udupfukamunwa”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Murwanashyaka Oscar, yemeza ko hari abaturage badafite ubushobozi bwo kwigurira agapfukamunwa hamwe n’abafite ikibazo cy’imyumvire.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Murwanashyaka Oscar

Ati “Murabizi umuntu ashobora kugira imyumvire ye ku giti cye ituma yigomeka kuri icyo kemezo ariko ntibikuyeho ko atabizi, ariko ni bacyeya. Iyo batubwiye ko ari umuntu ugoranye turamwegera tukamuganiriza niyo yavuga ko nta bushobozi afite bwo kubona agapfukamunwa hari igihe tumufasha akakabona, ariko kugeza ubu nta muterankunga w’udupfukamunwa turabona”.

Tariki ya 18 Mata, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko Abanyarwanda bose bagomba kwambara udupfukamunwa, nk’uburyo bubafasha kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 420 banduye mu bipimo 74 068 bimaze gufatwa, 282 barayikize mu gihe 136 bakirwaye naho babiri bitabye Imana.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda muri rusange basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Mu isoko rya Batima usanga bamwe bambaye agapfukamunwa neza abandi bakambariye munsi y’izuru

Tariki ya 8 Kamena 2020 ubwo iyi nkuru yandikwaga, mu Rwanda hari hamaze kugaragara abantu 431 banduye Coronavirus, mu gihe babiri aribo bamaze kwitaba Imana bazize iki cyorezo naho 283 bakaba barakize. Mu banduye bose, umubare munini ni abagabo kuko bihariye 81.44% bingana n’abantu 351.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

 

Related posts

Abafite indwara y’agahinda gakabije barimo kwiyongera

Emma-Marie

Malariya iracyari ikibazo mu Rwanda-Video

Emma-Marie

Covid-19: Ubuzima bw’abaforomo n’abaforomokazi muri ibi bihe

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar