Image default
Ubuzima

Abantu bakuru bagiye kuzajya bahabwa ibinini by’inzoka nk’uko bihabwa abana-RBC

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyavuze ko abantu bakuru bagiye kujya bahabwa ibinini by’inzoka nk’uko bisanzwe bitangwa ku bana bato kuko ngo mu Rwanda hari aho usanga umuntu 1 kuri 2 arwaye inzoka zo mu nda.

Kuri uyu wa Gatandatu u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe guhashya indwara zititaweho uko bikwiye.

Mu Kagari ka Nyarurenzi ho mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, abana bato bari munsi y’imyaka 10, baradaha amazi mabi mu gishanga cyo hafi y’aho batuye, ibintu bishobora kuba intandaro yo kurwara inzoka igihe bayanyoye.

Muri aka gace ni hamwe mu ho abaturage bavuga ko bakunda kurwaza inzoka zo mu nda, abandi bakazirwara.

Uwizeyimana Jean d’ Amour ati “Narwaye inzoka, mu nda nkaribwa cyane, uretse kuribwa, habaho no kudiyara, byatumaga ntakora akazi, ngasiba, nkirirwa ndyamye.”

Uwimana Chantal we ati  “Ndazirwaza, nk’umwana w’imyaka 10 cyangwa ufite 5 gusubiza hasi, iyo arwaye inzoka ntabwo akura neza, ntarya neza, uba ubona abangamiwe.”

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Nyarurenzi buvuga ko bwakira abaturage bafite ibibazo by’inzoka zo mu nda, ariko imibare yabo ikaba igenda igabanuka bitewe n’ubukangurambaga bukorwa  nkuko bisobanurwa na Niyongere Janvier, uyobora iki kigo.

Ati “Mu mezi 3 ashize, twagize abana 47 barwaye inzoka zo mu nda,tugira abantu bakuru 275. Iyo tugereranije n’igihe cyashize tubona zaragabanutse kuko hari igihe twagiraga abari hagati ya 500 na 700. Inzoka ndende zirimo ascalis na ankirostome zaragabanutse bitewe n’ibinini by’inzoka bihabwa abana.”

Umujyanama wa gahunda yo kurwanya indwara zititaweho muri RBC, Dr. Ruberanziza Eugène, we avuga ko ku rutonde rw’indwara 20 OMS ivuga ko zititaweho, mu Rwanda uhasanga izigera ku 10 nubwo zitari ku kigero kimwe. Mu ziza ku isonga harimo inzoka zo mu nda haba ku bana bato ndetse n’abakuru.

Ati “Mu nzoka zo mu nda, hari izandura zinyuze mu kanwa zirimo nk’ascalis mu Kinyarwanda bita runwa,iyitwa mugugunnyi,hari n’ izindi zandura zinyuze mu ruhu nk’iyo bita ankirostome ari yo munyunyuzi,iyo umuntu ayandura anyuze mu cyondo atambaye inkweto,ikinjira mu ruhu,ziba zageze mu butaka bitewe nuko hari abitumye ku gasozi badafite imisarani. Ugize isuku ihagije, ukanywa amazi meza,ugakoresha ibikoresho bifite isuku, ntaho wahurira na zo.”

Mu Rwanda kandi hari aho usanga umuntu 1 kubantu 2 arwaye inzoka zo mu nda ndetse ubushakashatsi bwa RBC bwo muri 2014 bwagaragaje ko mu bana bo mu mashuri abanza, 45% bari bafite inzoka zo mu nda.

Dr. Ruberanziza avuga ko iyo inzoka zitavuwe neza zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’uzirwaye.

Ati “Inzoka zo mu nda ni mbi cyane, ku bana zirabadidinza, bagakurizamo kugwingira, zituma batajya kw’ishuri cyangwa se bagakurikira nabi, ibyo bikaba byatuma bava mu ishuri ndetse hari n’abazirwara zikabahitana. Ababyeyi batwite iyo bazirwaye zibatera kugira amaraso make, abana bakagwingira bari mu nda, abantu bakuru muri rusange, tubona raporo y’abo zica bitewe nuko zabarenze. Iyo uzirwaye ntacyo wakwikorera, zidindiza umuntu,agahora mu bukene.”

RBC ivuga kandi ko mu guhangana n’indwara z’inzoka, kuva muri 2008, u Rwanda rutanga nta kiguzi ibinini by’inzoka ku bana bato, iyi gahunda mu minsi iri imbere ikaba izagera no mu bantu bakuru.

Uretse inzoka zo mu nda, RBC ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe muri 2017 bwagaragaje ko mu Rwanda, abantu barenga ibihumbi 6 barwaye imidido, imwe mu ndwara zidakunze kwitabwaho.

Mu ziboneka mu Rwanda harimo kandi iziterwa n’ibisazi by’imbwa, kurumwa n’inzoka n’izindi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, rivuga ko ku isi hari abantu  miliyari 1 na miliyoni zirenga 700 barwaye indwara zidakunze kwitabwaho, ari yo mpamvu hatangijwe gahunda yihariye yo kwita kuri izo ndwara mu gihe cy’ imyaka 10 iri imbere uhereye ubu, aho abazirwaye bakenera ubuvuzi bagomba kugabanuka ku kigero cya 90%.

SRC:RBA

Related posts

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 36

Emma-marie

NCDA yibukije Ababyeyi uruhare rwabo mu kongera Ingo mbonezamikurire zujuje ibisabwe

Emma-Marie

Amajyaruguru: Haravugwa indwara y’amayobera ituma abana bagenda bakomanya amavi

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar