Image default
Amakuru

Minisante yatangaje igiciro cyo gupima coronavirus ku munyarwanda n’umunyamahanga

Mu gihe biteganyijwe ko tariki ya 1 z’ukwezi gutaha kwa munani ibikorwa byo gutwara abantu mu ndege bizasubukurwa, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ibiciro byo kwipimisha icyorezo cya COVID19 ku Banyarwanda n’abanyamahanga.

Ibi biciro bikaba bitangajwe mu gihe habura iminsi 10 gusa ngo ingendo z’indege mu buryo bwa rusange zisubukurwe. Mu kiganiro inzego zinyuranye zagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yagaragaje ko umugenzi ushaka kwerekeza mu mahanga aturutse mu Rwanda azajya abanza gupimwa icyorezo cya COVID19 kandi akishyura iyo serivisi.

Abanyarwanda bazajya bishyura ibihumbi 50 by’amanyarwanda na ho abanyamahanga bazajya bishyura amadorali ya Amerika 100.

Igiciro cya serivisi yo gupima agakoko gashya ka koronavirusi gitangajwe mu gihe kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda iyo serivisi yari ubuntu.

Muri iki kiganiro kandi Minisitiri w’Ubuzima yagaragaje ko mu mezi 4 ashize, u Rwanda rumaze gukoresha hafi miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID19, amafaranga yashowe mu bikorwa by’urwego rw’ubuzima.

 

Related posts

Mu byumweru bibiri bishize abasaga ibihumbi 27 bafashwe batambaye udupfukamunwa-Min. Shyaka

Emma-marie

Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bimwe inguzanyo bahagurukije CLADHO

Emma-Marie

Amb. Habineza Joseph yirukanywe mu kigo cy’Ubwishingizi ‘Radiant’

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar