Image default
Mu mahanga

USA: Umuhanzi Kanye West yatangiye kwiyamamariza kuba Perezida n’amarira menshi

Umahanzi w’icyamamare Kanye West yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora ateganyijwe mu kwa 11, yatangiriye ahitwa Charleston muri leta ya South Carolina mu kwiyamamaza kwe akaba yanyuzagamo agasuka amarira.

West w’imyaka 43, ariyamamaza aciye mu ishyaka rye yise “Birthday Party”.

Muri icyo gikorwa, uyu ‘muraperi’ yagaragaye avuga ku byemezo bya politiki asa n’utateguye, anengana umujinya ibintu birimo gukuramo inda na Harriet Tubman wabishyigikiye kera.

BBC yatangaje ko abantu benshi bakomeje kwibaza niba uku gushaka kwiyamamaza kwe ku munota wa nyuma, ahubwo atari umugambi wo kumenyekanisha ibikorwa bye bya muzika.

Ibyabereye Charleston ntibyemeza neza neza niba aziyamamaza koko. Gusa ubutumwa yashyize kuri Twitter ku wa gatandatu ariko akaza kubusiba, yavuze ku ndirimbo zigize ‘album’ ye nshya bwongereye gushidikanya.

Kwiyamamaza kwe kwabereye mu nzu mberabyombi yakira ubukwe muri uyu mujyi, byari biteganyijwe ko hemererwa abatumiwe gusa, ariko urubuga rwa internet rwo kwiyamamaza kwe ntaho rufite abantu bashoboraga kwiyandikisha cyangwa kumenyesha ko bazaza.

Kanye West yavuze iki mu kwiyamamaza?

Yagaragaye inyuma ku mutwe we yiyogoshesheje handitsemo “2020” yambaye n’umwenda w’ubwirinzi udatoborwa n’amasasu, yavugishaga abaje nta ndangururamajwi afite.

Nta n’indangururamajwi zari zihari, byatumye kenshi West asaba abitabiriye guceceka kugira ngo yumve ibibazo bamubaza.

Hari aho yageze atangira kurira ari kuvuga ibyo gukuramo inda, avuga ko ababyeyi be bari hafi kuvanamo inda ye; ati: “Kanye West ntiyari kubaho, kuko data yahoraga ahuze”.

Yongeraho ati: “Nanjye nari hafi kwica umukobwa wanjye…niyo umugore wanjye [Kim Kardashian West] yaba ari bunte nyuma yo kuvuga ibi, yabyaye North ntabyifuza.”

Gusa, yongeyeho ko gukuramo inda byakomeza kwemerwa n’amategeko, ariko hakabaho ubufasha bw’amafaranga ku babyeyi bibarutse avuga ko “buri wese wabyaye yahabwa miliyoni y’amadorari”.

Mu wundi mwanya, yabaye nk’uvuga akoresheje ‘rap’ bitunguranye, kuri Harriet Tubman, umugore wo mu kinyejana cya 19 wari impirimbanyi y’uburenganzira bwo gukuramo inda.

Yagize ati: “Harriet Tubman ubundi ntiyigeze abohora abacakara, yatumye barushaho kujya gukorera abazungu” – ijambo ryahise ritera gusakabaka mu bari baje kumwumva.

Bwana West yongeye ararira arimo avuga kuri nyina wapfuye mu 2007 azize ibibazo bivuye ku kubagwa hagamijwe gutunganya umubiri.

Ese Kanye West koko azajya ku rupapuro rw’itora?

West watangaje ko aziyamamaza tariki 04 z’uku kwezi kwa karindwi, yamaze gucikanwa n’igihe ntarengwa cyo kwemererwa kujya ku rupapuro rw’itora rya perezida muri leta nyinshi za Amerika.

Akeneye kubona imikono myinshi y’abantu kugira ngo ashyirwe ku rupapuro rw’itora mu zindi leta.

Mu cyumweru gishize, yemerewe kujya ku rupapuro rw’itora muri leta ya Oklahoma, leta ya mbere yabonyemo ubwo burenganzira mbere y’igihe ntarengwa.

Kugira ngo ibi abigereho no muri leta ya South Carolina, akeneye kubona imikono 10,000 bitarenze saa sita z’amanywa (biraba ari saa mbiri z’ijoro mu Burundi no mu Rwanda) uyu munsi ku wa mbere.

Related posts

Coronavirus: Mayor ‘w’ikirwa cya corona’ yeguye

Emma-marie

Autriche: Abantu bemerewe kwiyahura babifashijwemo

Emma-Marie

Hinda Déby Itno, umugore wari inkundwakazi kuri nyakwigendera Idriss Déby

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar