Image default
Amakuru

RIB yerekanye umugabo ukekwaho gucuruza abakobwa mu bikorwa by’ubusambanyi

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rweretse itangazamakuru Bizimana Celestin akurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo n’icyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, aho yacuruzaga abakobwa ku bagabo mu bikorwa by’ubusambanyi.

RIB ivuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Bizimana yibaga indangamuntu z’abantu akazibaruzaho nimero za telefoni akaba ari zo yakoreshaga ibyaha.

Yafatanywe simcards 10 harimo imwe aherutse gukoresha asaba abantu ko bamushakira abakobwa beza yitaga ‘High Class’, bajya gukoreshwa imibonano mpuzabitsina n’abagabo muri zimwe muri mu Mujyi wa Kigali, bakajya bahembwa hagati y’amadolari ya Amerika 300 na 700.

Bizimana avuga ko ubonye uwo mukobwa ngo bavugana akamuhuza n’abo bagabo, hanyuma na we agahabwa igihembo (commission).

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko hari abakobwa Bizimana yahuje n’abagabo barabasambanya, bakamwishyura amadolari ya Amerika 300, agatwara 200 hanyuma uwasambanyijwe agatwara amadolari 100.

Ubundi buryo yakoreshaga ni uguhamagara abantu yiyitirira umuyobozi w’amwe mu mahoteli akomeye, akababeshya ko hari akazi gahemba amafaranga y’u Rwanda 150,000, bityo ko bamwohereza ibihumbi 45 kugira ngo dosiye zabo zicemo babe babona akazi.

Kugeza ubu Bizimana akurikiranyweho ibyaha bine ari byo, gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro ndetse no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

RIB irashimira abaturarwanda bose ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu gutanga amakuru no gukumira ibyaha, ikaba iboneyeho kubasaba, cyane cyane urubyiruko kwirinda kugira ngo batagwa muri uwo mutego, aho abantu babizeza akazi cyangwa izindi nyungu bakabangiriza umuzima.

RIB iributsa kandi abaturarwanda kumenya simcard zibaruye ku ndagamuntu zabo, bakavanaho izo badakoresha kuko zishobora gukoreshwa n’abandi mu gukora ibyaha.

Urwo rwego ruvuga kandi ko iperereza rirakomeje, kugira ngo n’abandi bantu bafatanyaga na Bizimana na bo bafatwe babiryozwe.

SRC:KTD

Related posts

U Bushinwa bugiye kwigira kuri Afurika uko benga urwagwa

Emma-marie

Hari abari kuva kuri Twitter bajya kuri Mastodon

Emma-Marie

Ingaruka zo kutabarura abapfuye muri Afurika

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar