Image default
Sport

RGB yahagaritse inzego z’umuryango Rayon Sports

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwahagaritse inzego zose z’Umuryango Rayon Sports, kugeza igihe inononsorwa ry’amategeko shingiro rizarangirira akaba aribwo hazajyaho inzego zizaba zihuye n’ayo mategeko.

Ibaruwa ya RGB yandikiye umuvugizi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, tariki ya 7 Kanama 2020, iragira iti :
“Bwana umuvugizi wa Association Rayon sports, dushingiye ku ibaruwa yanyu itugezaho raporo y’ibikorwa bya Association Rayon Sport byo kuva tariki 29/5/2020 kugeza tariki ya 27/6/2020,
Dushingiye nanone ku bibazo bigaragara mu mategeko shingiro n’izindi nyandiko byari byemejwe n’inteko rusange birimo gusesengurwa na RGB, 
Turabamenyesha ko uretse urwego rw’ubuyobozi rugomba gukurikirana imikorere y’umukuryango umunsi ku wundi, cyane cyane ibirebana b’ubuzima bwa Rayon Sports Football Club, izindi nzego zose zigaragara muri Association Rayon sport zibaye zihagaritswe kugeza igihe inononsorwa ry’amategeko shingiro rizarangirira akaba aribwo hazajyaho inzego zizaba zihuye n’ayo mategeko. Murasabwa kudatumira inteko rusange igihe cyose aya mategeko akirimo kuvugururwa no kunozwa.
Sadate Munyakazi, umuvugizi wa Rayon Sports

Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, nawe yatangaje ko yakuyeho inzego zose zigize umuryango wa Rayon Sports, usibye gusa Komite Nyobozi ya Rayon Sports.

Ibi bibaye nyuma yaho bamwe mu banyamuryango ya Rayon Sports bari baherutse kwandikira Munyakazi Sadate bamusaba gutumiza inteko rusange idasanzwe, kugira ngo basuzumire hamwe ibibazo bimaze iminsi muri iyi kipe.

Iriba.News@gmail.com

Related posts

Real Madrid na Zinedine Zidane bongeye kwisubiza La Liga

Emma-marie

Abakinnyi ba Senegal bahize umuhigo kubw’umutoza wabo Aliou Cissé uri ku gitutu

Emma-Marie

Luc Eymael wigeze gutoza Rayon Sport yirukanwe muri ‘Young Africans’ kubera amagambo y’ivangura

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar