Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwahagaritse inzego zose z’Umuryango Rayon Sports, kugeza igihe inononsorwa ry’amategeko shingiro rizarangirira akaba aribwo hazajyaho inzego zizaba zihuye n’ayo mategeko.
Ibaruwa ya RGB yandikiye umuvugizi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, tariki ya 7 Kanama 2020, iragira iti :
“Bwana umuvugizi wa Association Rayon sports, dushingiye ku ibaruwa yanyu itugezaho raporo y’ibikorwa bya Association Rayon Sport byo kuva tariki 29/5/2020 kugeza tariki ya 27/6/2020,
Dushingiye nanone ku bibazo bigaragara mu mategeko shingiro n’izindi nyandiko byari byemejwe n’inteko rusange birimo gusesengurwa na RGB,Â
Turabamenyesha ko uretse urwego rw’ubuyobozi rugomba gukurikirana imikorere y’umukuryango umunsi ku wundi, cyane cyane ibirebana b’ubuzima bwa Rayon Sports Football Club, izindi nzego zose zigaragara muri Association Rayon sport zibaye zihagaritswe kugeza igihe inononsorwa ry’amategeko shingiro rizarangirira akaba aribwo hazajyaho inzego zizaba zihuye n’ayo mategeko. Murasabwa kudatumira inteko rusange igihe cyose aya mategeko akirimo kuvugururwa no kunozwa.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, nawe yatangaje ko yakuyeho inzego zose zigize umuryango wa Rayon Sports, usibye gusa Komite Nyobozi ya Rayon Sports.
Ibi bibaye nyuma yaho bamwe mu banyamuryango ya Rayon Sports bari baherutse kwandikira Munyakazi Sadate bamusaba gutumiza inteko rusange idasanzwe, kugira ngo basuzumire hamwe ibibazo bimaze iminsi muri iyi kipe.
Iriba.News@gmail.com