Image default
Sport

Real Madrid na Zinedine Zidane bongeye kwisubiza La Liga

Real Madrid yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Villarreal 2 -1 mu ijoro ryo ku wa kane, icyegukanye itsinze imikino 10 ubudakuraho kuva imikino yasubukurwa mu kwezi gushize.

Byabaye ukugaruka kudasanzwe ku ikipe ya Zinedine Zidane, yarangije shampiyona ishize irushwa amanota 19 na mukeba Barcelona kandi urebye itarigeze ihindura abakinnyi.

Iyi ntsinzi irerekana ibihe bishya by’iyi kipe bita Los Blancos, isa n’imaze guhinduka ikipe ikomeye cyane kuva Zidane yagaruka kuyitoza bwa kabiri mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize.

Zizou yahinduye ubwugarizi bw’iyi kipe

BBC yavuze ko Zidane yemerwa cyane nk’umugabo uzi kuyobora abandi bagabo, umugabo udahindagurika kandi uhoza ku bandi itegeko ryo kubahana n’ubumwe.

Mu gihe cyashize, hari bamwe bavugaga ko mu buhanga bwo gutoza adashoboye, kenshi akibuza amahirwe yo kubyaza umusaruro abakinnyi beza afite abaha icyizere cyo kwishakira ibisubizo.

Ibi byavuyemo ikipe idafite guhozaho, yashoboye gutwara ibikombe bitatu yikurikiranya by’amakipe yabaye aya mbere i Burayi ariko ikagorwa n’imikino yo muri shampiyona.

Nyuma yo kurangiza irushanwa kure na mukeba Barcelona muri shampiyona ebyiri zishize, Zidane yabonye aho ikipe ye irwaye arahakosora.

Mu buryo bumwe, ibi bisa n’ibitari byiza kuri ba rutahizamu, nta n’umwe muri bo wabashije gutsinda ibitego birenze bitandatu uretse Karim Benzema. Uwamukurikiye mu bitego byinshi ni kizigenza Ramos, watsinze ibitego 10 harimo bitandatu bya penaliti, bakurikirwa na Toni Kroos na Casemiro buri umwe watsinze bine.

Gusa ibyo nta kinini bivuze kuko mu bundi buryo buri wese yagize uruhare mu kugarira aho kubiharira bariya bane b’inyuma, Zidane ashishikariza buri mukinnyi kujya mu mwanya wo gutsinda no kugarira.

Ibi bimushyira mu mwanya mwiza wo kwizera buri mukinnyi afite. Buri wese uhari – yewe na Gareth Bale na James Rodriguez badashakwa – yabashije kubanza mu kibuga kuva bakongera gutangira imikino mu kwezi gushize, ubu buhanga bwa Zidane bwo kumvisha hafi buri mukinnyi wese ko ari ingenzi kandi akenewe ni ntagereranywa.

Umuhanga Benzema

Rutahizamu utarabatengushye mu kunyeganyeza inshundura ni Benzema, wabashije gutsinda ibitego 21 no guha bagenzi be imipira umunani ivamo ibitego.

Hejuru y’iyo mibare ariko, Benz ni uw’agaciro cyane kubera gukinana neza n’abandi no kudasigana. Yakunze kenshi kugaruka inyuma hagati cyangwa ku mpande gufatanya na bagenzi be, bamushima cyane ku bushobozi bwo gushakisha umwanya no kugumana umupira.

Benzema nta gushidikanya ko yungukiye cyane mu kugenda kwa Cristiano Ronaldo, kuko ubu ari we ngenderwaho mu gusatira kuko mbere yarebwaga nk’umufasha w’uyu munya-Portugal.

Benz yabashije gukuba kabiri umusaruro w’ibitego bye kuva Ronaldo yajya muri Juventus, atsinda ibitego 42 mu myaka ibiri y’imikino ishize ugereranyije na 16 yatsinze muri ibiri yabanje.

Benzema kandi atuma bagenzi be nabo bagaragara kubera kumvikana neza cyane na Eden Hazard mu gihe ba semababa bakiri bato b’abanya-Brazil, Vinicius Jr na Rodrygo, bari gukura neza abafasha nka mukuru wabo.

Benzema kandi, yabashije kongera imbaraga ze kuko ubu abasha gukina iminota myinshi kurusha abandi. We na Casemiro, ni bo urebye badasimburwa.

Imbere ni heza?

Inkuru nziza kurushaho ni uko imbere ha Real Madrid hatanga icyizere.

Nubwo Ramos afite imyaka 34, Modric 34 na Benzema 32 bagana ku gusoza ibyabo, igice kinini cy’ikipe baracyari bato, abakinnyi nka Vinicius, Rodrygo, Mendy na Fede Valverde ni ababyiruka.

Iyi kipe ifite abandi bana bafite amatalanto yatije mu yandi makipe barimo abagaragara cyane nka Martin Odegaard (Real Sociedad), semababa Take Kubo (Mallorca) na myugariro w’ibumoso Sergio Reguilon (Sevilla).

Kurekura Bale na James, niba hari ikipe izabasha kwishyura ayo Real ibashakaho, bizabaha ubushobozi bwo kugura abakinnyi bo hagati, Kylian Mbappe ari mu bo iyi kipe igishaka cyane.

Icyihutirwa gikurikiyeho mu kwezi gutaha ni ugukina na Manchester City yongeye kwemererwa gukina UEFA Champions League, cyane cyane mu gihe kizigenza Ramos yahagaritswe.

Gusa impinduka Zidane yakoze muri iyi kipe muri uyu mwaka wabahiriye, zitanga ishusho ko iminsi yo kuyobora kwa Barcelona isa n’iyarangiye.

Related posts

FERWAFA yatanze ikirego muri RIB

Ndahiriwe Jean Bosco

Nta kuntu Cristiano yari kuza muri Manchester United atabivuganyeho na Sir Alex’

Emma-Marie

FERWAFA isabye imbabazi Abanyarwanda amazi yararenze inkombe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar