Image default
Amakuru

Covid-19: Abantu bagera kuri miliyoni 265 ku isi bashobora kwicwa n’inzara

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 265 ku Isi bashobora kwicwa n’inzara kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, ugasaba inkunga y’amadorari y’Amerika asaga miliyoni 10 yo kurwanya iki cyorezo.

ONU ivuga ko abantu bagera kuri miliyoni 265 ku isi bashobora kwicwa n’inzara kugeza mu mpera y’uyu mwaka kubera ingaruka za Covid-19. Uyu muryango ukaba uri gusaba inkunga ya miliyari 10,3 z’amadolari y’Amerika yo gufasha mu kurwanya iki cyorezo cya coronavirus ni yo ya mbere menshi cyane isabye y’inkunga.

Biteganyijwe ko ayo mafaranga y’inkunga agenerwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’ibirangwamo umutekano mucye. ONU yaburiye ko niba nta gikozwe kuri ubwo busabe bw’inkunga, iterambere ryagezweho mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize rizaba impfabusa.

Ubwo yasabaga inkunga bwa mbere mu kwezi kwa gatatu, ONU yari yasabye miliyari 2 z’amadolari. Umunyamakuru wa BBC Imogen Foulkes uri i Genève mu Busuwisi avuga ko iki cyorezo cya coronavirus kiri kugira ingaruka zikomeye ku bihugu bikennye cyane kurusha ibindi ku isi.

Iyi nkunga isabwa yiyongereye, yanditse amateka yo kuba ari yo ya mbere nyinshi, ariko ONU ivuga ko ibihugu bikize byateye utwatsi amategeko asanzwe agenga iby’imari bikarinda ubukungu bwabyo bwite. ONU ivuga ko ibyo bihugu bikize ubu bigomba kubigenza gutyo no ku bihugu bikennye cyane.

ONU iburira ko niba bitabikoze, isi igiye kugarizwa n’urukurikirane rw’amage, abantu babarirwa muri za miliyoni bicwe n’inzara. Abakozi b’abimukira ubu batagifite akazi kubera kugabanywa kw’abakozi mu gihe cya ‘guma mu rugo’, ubu ntibagishobye koherereza benewabo bo mu bihugu bakomokamo amafaranga yo kubatunga.

ONU ivuga kandi ko ubu gahunda zo gukingira indwara zibasira abana zabaye zihagaze, kandi ko ibihugu bisanzwe bimaze imyaka mu bibazo by’umutekano mucye ubu nta bushobozi bifite bwo guhangana na Covid-19.

Nko muri Yemen, kimwe cya kane cy’abemejwe ko banduye coronavirus bose yarabishe umubare ukubye inshuro eshanu ikigero rusange cy’abo yica ku isi.

ONU isabye iyi nkunga nyuma yaho muri iki cyumweru akanama ko kurwanya ibiza k’Ubwongereza (DEC) gasabiye inkunga yo gufasha abababaye cyane kurusha abandi ku isi.

Imiryango 14 ifasha yo mu Bwongereza irimo Oxfam, Christian Aid, Islamic Relief na Croix-Rouge y’Ubwongereza igiye kwishyira hamwe isabe abaturage b’Ubwongereza gutanga imfashanyo.

Kugeza ubu, abantu barenga miliyoni 13 bamaze kwandura coronavirus ku isi, muri bo abagera hafi ku 600,000 imaze kubica, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Abacuruza amata y’Inyange bahenda abaguzi akabo kashobotse

Emma-Marie

Karongi: Inkende zajujubije abaturage

Emma-Marie

Ibibazo biri mu miryango byatunzwe agatoki mu nama y’Igihugu y’Abana

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar