Image default
Abantu

Rubavu: Umugore urwaye Coronavirus yabyariye aho avurirwa

Umugore w’imyaka 41 y’amavuko uvurirwa Coronavirus mu kigo nderabuzima cya Rugerero mu Karere ka Rubavu yabyaye umwana w’umuhungu kuri uyu wa gatanu tariki 17 Nyakanga 2020.

Iyi nkuru yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ‘RBC’ igira iti “Tunejejwe no kubamenyesha ko umwe mu bavurwa COVID-19 yibarukiye umwana w’umuhungu mu Kigo Nderabuzima cya Rugerero kimwe mu bigo bivurirwaho abarwaye COVID-19 mu Rwanda. Umwana na nyina bameze neza”.

Dr. Menelas Nkeshimana usanzwe ari umuganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK akaba no mu itsinda ryo gukumira Coronavirus mu Rwanda, yabwiye ‘Ktpress’ ko umwana na nyina bameze neza.

Ati “Umwana yavutse ameze neza kimwe n’abandi. Hari amanota duha umwana ukimara kuvuka, uyu yavukanye amanota 9/10, nyuma y’iminota itanu twongeye dusubiramo kuyareba dusanze afite amanota 10/10, bivuze ko ameze neza”.

Yagize ati “Uriya mwana wavutse turamupima tubanze turebe tuti arayivukanye ntayo avukanye? nihaca igihe nk’icyumweru twongere tumupime turebe tuti nubwo atayivukanye se aho yadusanze twebwe twarayimwanduje? cyane cyane ko mama we arwaye. Ariko dukora ibishoboka byose kugirango iyo atavukanye atayirwara.”

Uwo muganga yongeraho ko nyina w’umwana akomeza kuvurwa kandi akubahiriza cyane amabwiriza yo kwirinda.

Ati “Nyina agomba kwambara agapfukamunwa ndetse n’abandi bamwegereye kandi akagira isuku yo ku rwego rwo hejuru. Bishobotse umwana yaryama mu cyumba cye na nyina mu cye, ariko kubera ko aba amukeneye ntibikunda, umubyi rero agomba gukoresha imbaraga nyinsi kugira ngo atanduza umwana”.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi, Col. Dr. Kanyankore William, ashimira cyane abaganga bitaye kuri uwo mubyeyi.

Ati “Ryari itsinda ry’abaganga batatu bamurayeho, baramukurikira ariko birinze ku buryo yabyaye neza nta kibazo, tukabashimira akazi keza bakoze.

Umubyeyi twari twamuteguye uko bikwiye nta n’ubwoba dufite bwo kwandura, tuvuga tuti uyu mubyeyi tugomba kumufasha akabyara nta byo kumutererana”.

Akomeza avuga ko uwo mubyeyi nakira azatahana n’umwana we kandi agakomeza kumwonsa, ari na ko amurinda icyo cyorezo.

Kugeza kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020, mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 200 358 muri rusange. Abamaze gusangwamo icyo cyorezo ni 1473 naho abamaze kugikira ni 770 mu gihe abo kimaze guhitana ari bane.

Iriba News@gmail.com

 

 

 

Related posts

Rubavu: Habonetse Umurambo wari umaze iminsi itatu mu kiyaga cya Kivu

Emma-Marie

Uwamaliya Fanette wigeze kuba umunyamakuru yitabye Imana

Emma-Marie

Burera: Umugabo yiyahuye asiga avuze iryo yaboneye mu rushako

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar