Image default
Abantu

Burera: Umugabo yiyahuye asiga avuze iryo yaboneye mu rushako

Umugabo witwa Twizerimana Innocent wari usanzwe ari umurezi ku ishuri ribanza rya Ruyange utuye mu Murenge wa Rusarabuye, Akagari ka Ndag mu Karere ka Burera, yiyahuye akoresheje ibinini byica imbeba, nyuma yo kugirana ibibazo n’uwo bari barashakanye.

Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2020, ubwo abaturage bageraga iwe bagasanga hafungiye imbere, nyuma bakaza gusanga yamaze gupfa, inzego z’umutekano na RIB ziratabara, bigaragara ko yapfuye nyuma yo kunywa uwo muti wica imbeba nk’uko ibimenyetso byari aho byabigaragaje.

Uyu mugabo w’imyaka 40 y’ amavuko, ngo yabanaga n’umugore we mu makimbirane ahoraho aterwa n’uko umugabo we yamushinjaga kumuca inyuma, ndetse inzego z’ibanze aho bari batuye zahoraga mu kibazo cyabo zibunga ariko bikanga, kugeza ubwo umugore yari amaze ukwezi yahukaniye iwabo.

Itangazamakuru ryatangaje ko umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yemeje iby’uru rupfu, gusa agira inama imiryango kwitandukanya n’amakimbirane kuko asiga ingaruka zikomeye mu miryango harimo n’urupfu, ahubwo abasaba kujya begera ubuyobozi bukabikemura.

Ati “Nibyo ayo makuru twayamenye ko uwo mugabo yiyahuye akoresheje umuti wica imbeba agahita apfa, ni umuryango wari ubanye mu makimbirane bivugwa ko umugabo yakekaga umugore we ko amuca inyuma, ndetse uyu mugabo yasize abyanditse mu mpapuro.”

“Ni ikibazo cyari kizwi mu Murenge no mu Kagali, kuko bahoraga babunga ariko birangiye umugabo apfuye ndetse n’umugore we yari amaze hafi ukwezi yarahukaniye iwabo”

“Duhora tugira inama imiryango ibana mu makimbirane kwitandukanya nayo kuko nta kindi asiga kitari ibibazo nk’ibi, nyamara iyo begereye abayobozi, imiryango n’inshuti ibibazo birakemuka bidaciye mu nzira zo kwiyahura, amakimbirane, arasenya ntiyubaka”

Uyu Twizerimana yasize yanditse inyandiko zikubiyemo bimwe mu byo yapfaga n’umugore we, asaba imbabazi abo yahemukiye ndetse anavuga abo abereyemo imyenda n’abayimurimo asoza asezera ku nshuti ze n’abavandimwe. Yashyinguwe ku wa 22 Ugushyingo 2020.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Amayeri akoreshwa n’abasaba ruswa y’igitsina yamenyekanye

Emma-Marie

Covid-19 : Mukantwali yanze kwandagara i Kigali asubira iwabo mu cyaro guhingira frw

Emma-marie

USA: Umuhanzi Kenny Rogers yapfuye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar