Image default
Sport

Luc Eymael wigeze gutoza Rayon Sport yirukanwe muri ‘Young Africans’ kubera amagambo y’ivangura

Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yirukanye umutoza wayo, Luc Eymael imurega kuvuga ‘amagambo y’ivangura’ ku bafana b’iyi kipe.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania ryavuze ko rizarega uyu mutoza muri FIFA.

Eymael, umubirigi watoje ikipe ya Rayon Sports mu 2014, yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga asaba imbabazi abaturage ba Tanzania.

Eymael yumvikanye avuga ko abafana ba Young Africans ari ‘nk’abazimu batazi iby’umupira ariko bagasakuza nk’inkende cyangwa imbwa’ amagambo afite abo yarakaje.

Uyu mutoza yari amaze amezi umunani aje gutoza iyi kipe, avuye muri Black Leopards yo muri Africa y’Epfo.

Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko Eyamael yavuze ibi ari gusubiza ku gitutu cy’abafana bamusabaga gusimbuza umukinnyi Yikpe Ghislain mu mukino yariho atoza mu byumweru byashize.

Nyuma y’ibi, Eymael yanditse kuri Facebook ubutumwa busaba imbabazi bwakwirakwijwe cyane muri Tanzania, aho yavugaga ko yabitewe n’umujinya.

Kuri facebook yaranditse ati: “Ndashaka gusaba imbabazi abaturage ba Tanzania, abakuriye ikipe ya Yanga, abafana n’abaterankunga kubera ariya magambo.

“Ariya si amagambo ya Luc Eymael ahubwo ni umujinya n’amarangamutima…”

Nubwo yasabye imbabazi, ikipe ya Young Africans ubu yatangaje ko yahagaritse amasezerano bari bafitanye.

Ubwo yatozaga Rayon Sports mu 2014, Luc Eymael yahagaritswe kudatoza mu Rwanda imyaka ibiri, ashinjwa guteza urugomo ku kibuga.

Related posts

Sadio Mané yashyize Senegal ku bitugu bye-Amafoto

EDITORIAL

Patriots yegukanye intsinzi mu mukino warebwe na Kagame na Macron

EDITORIAL

Tujyane mu buzima bw’abakinnyi 10 b’ibyamamare mu guconga ruhago

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar