Image default
Mu mahanga

Tanzania: Ikishe Benjamini Mkapa cyamenyekanye

Mu muhango w’idini wo gusezera kuri Benjamini William Mkapa wahoze ari perezida wa Tanzania wabereye mu mujyi wa Dar es Salaam ejo ku cyumweru, umuryango we watangaje ko yapfuye bitunguranye azize umutima.

William, umwe mu bo mu muryango we wavuze muri uyu muhango yagize ati:”Amaze kumva amakuru yarahagurutse ashaka nko kugenda ariko arongera aricara yunamika umutwe, nyuma baje kureba uko ameze basanze yapfuye. Ni byiza ko tuvuga ibi kuko buri wese ku mbuga nkoranyambaga yatangiye kwigira inzobere”.

Urupfu rwe rwatangajwe na Perezida John Magufuli mu ijoro rishyira kuwa gatanu w’icyumweru gishize, avuga ko yapfiriye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari yajyanywe kuvurwa.

Ejo ku cyumweru isanduku y’umurambo wa Mkapa yazanywe n’abasirikare kuri stade Uhuru i Dar es Salaam ahabereye misa yo kumusezera

BBC yavuze ko Magufuli yavuze ko Mkapa yariho avurirwa mu bitaro, ko amakuru arambuye ku rupfu rwe azavugwa nyuma.

Igitambo cya misa cyo kumusezeraho cyitabiriwe n’abantu batandukanye, abakuru ba kiliziya gatolika muri Tanzania bamushimiye ko yayiteje imbere muri iki gihugu.

Leta ya Tanzania yatangaje ko Benjamin William Mkapa azashyingurwa ku ivuko rye ahitwa Lupaso mu gace kitwa Mtwara mu majyepfo ya Tanzania.

Imihango yo kumusezera yatangiye ejo ku cyumweru ikazageza kuwa gatatu tariki 29 z’uku kwezi kwa karindwi.

Kassim Majaliwa, minisitiri w’intebe wa Tanzania yatangaje ko kuwa kabiri ariwo munsi Bwana Mkapa azasezerwaho ku rwego rw’igihugu.

Leta y’u Burundi yatangaje ko minisitiri w’intebe Alain Guillaume Bunyonyi, yafashe urugendo ajya muri Tanzania kwifatanya nabo ”gusezera no gushyingura” Mkapa.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ibendera ry’igihugu ryururutswa kugeza mu cya kabiri kuva uyu munsi kuwa mbere kugeza kuwa gatatu ”mu rwego rwo kunamira”  Mkapa.

Anna Mkapa (hagati) umugore wa Benjamin Mkapa, aherekejwe ahabereye uwo muhango

Imihango yo kumusezeraho ku rwego rw’igihugu nirangira kuwa kabiri, nibwo umubiri we uzajyanwa gushyingurwa ku ivuko, nk’uko leta ya Tanzania ibivuga.

Majaliwa yabwiye abanyamakuru ko umubiri wa Mkapa, wari ufite imyaka 81, uzashyingurwa kuwa gatatu tariki 29 z’uku kwezi.

Related posts

Abantu 43 baburiwe irengero mu nyanja Mediterani

Emma-Marie

Aba Taliban barasaba kugeza ijambo ku nteko rusange ya UN i New York

Emma-Marie

Nyuma yo kuvuga ko ‘nta nka n’imwe bagira’ William Ruto yasabye imbabazi DR Congo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar