Image default
Amakuru

Covid-19: Hari abafite ababo bafunze batamenye ko hashyizweho uburyo bwo kubavugisha no kuboherereza FRW

Ubuyozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) buvuga ko bwashyizeho Telephone abafite ababo bafunze bashobora guhamagaraho bakabavugisha cyangwa ufunzwe nawe akaba yahamagara umuryango we ndetse ngo hashyizweho n’uburyo bwo koherereza imfungwa n’abagororwa FRW kuri ‘Mobile Money’ bamwe mu bafite ababo bafunze ariko ngo ayo makuru ntibayamenye.

Bamwe mu bafite ababo bafungiye muri za Gereza zitandukanye zo mu Rwanda bavuga ko bari mu bwigunge bwo kudasura ababo kubera amabwiriza yashyizweho na RCS abuza gusura imfungwa hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Mukanzigira Mariya, atuye mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo yabwiye Iriba News ati “Umugabo wanjye afungiye muri Gereza ya Kigali, corona itaraza nakoraga uko nshoboye buri cyumweru nkajya kumusura none amezi ane arashize. Kutamenya amakuru ye byangizeho ingaruka zitandukanye sinkibasha no kujya mu murima ngo mpinge mpora ndwaye umutwe udakira”.

Ruzibiza Jean D’Amour wo mu Karere ka Bugesera, afite umubyeyi ufungiye muri Gereza ya Rwamagana. Ati “Papa arwaye igifu cyane byasabaga ko buri cyumweru mugemurira none ubu byarahagaze sinzi niba akiriho ndahangayitse cyane.”

Uwahoze ari umuvugizi wa RCS, SSP Hillary Sengabo, yabwiye Iriba News ko ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda muri Werurwe 2020, icya mbere bahise bakora ari uguhagarika gahunda yo gusura imfungwa n’abagororwa, ariko hashyizweho igisimbura ubwo buryo bwo gusurwa.

Ati “Twashyizeho umurongo wa telephone ku buryo ufunzwe ashobora kuvugana n’abo mu muryango we. Telephone na mbere zari zihari ariko ubu zariyongereye. Twashyizeho uburyo bwa ‘mobile money’ umuryango ushobora koherereza umuntu ufunze amafaranga noneho akaba yahaha ikintu ashaka cy’inyunganirafunguro muri ‘cantine’ za gereza zose nazo zashyizwemo imbaraga ku buryo ishobora kuba ari ‘Cantine- Restaurent’ ishobora gutunganyiriza umuntu ifunguro runaka yifuza hakoreshejwe ubushobozi bwaturutse mu muryango we”.

Yakomeje avuga ko gushyiraho ubu buryo byatewe nuko mbere y’uko covid-19 yaduka hari ibyangombwa byahabwaga imfungwa n’abagororwa kubera impamvu runaka bakemererwa kugemurirwa n’imiryango yabo.

“Ayo makuru ni mashya”

Bamwe mu bafite ababo bafungiye muri za Gereza zitandukanye twaganiriye bavuze ko aya makuru ya telephone ndetse no koherereza ufunze FRW batari bayazi.

Hari uwagize ati “Ayo makuru ntitwayemye kuko twari kuba twaroherereje umubyeyi wacu FRW[…]hakwiye gushyirwaho uburyo abafite ababo bafunze bajya bamenyeshwa amakuru nkaya”.

Avuga kuri aba baturage batamenye ko hashyizweho ubu buryo, SSP Hillary Sengabo, yagize ati “Bajye basoma amakuru aba ari kuri website ya RCS”.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

Related posts

Nyamagabe: Haravugwa umusore washukishije umwana 250 FRW akamusambanya

Emma-Marie

Ibitekerezo by’umuturage bigomba guhabwa agaciro mu gutegura no kugena ingengo y’imari- CLADHO

Emma-Marie

Menya impamvu urumogi ‘cannabis’ rugiye guhingwa mu Rwanda

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar