Umunyarwanda w’impunzi yongeye gutabwa muri yombi mu mujyi wa Nantes mu burengerazuba bw’Ubufaransa, aregwa gutwika, nyuma y’umuriro wo mu cyumweru gishize wangije ibice bimwe by’iyi kiliziya yubatswe mu kinyejana cya 15.
Uwo mugabo w’imyaka 39, wakoraga kuri iyo katedrali nk’umuzamu mu buryo bw’ubukorerabushake, yari yafunzwe ariko ararekurwa mu cyumweru gishize.
Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa gisubiramo amagambo y’umushinjacyaha avuga ko uwo mugabo ucyekwa “yemeye” ko ari we wakongeje uwo muriro wafashe mu bice bitatu bitandukanye by’iyo kiliziya.
Amagambo y’umwunganizi we mu mategeko yasubiwemo avuga ko uwo mugabo “yicuza bikomeye” ibyo yakoze.
Uwo muriro wangije igice cy’iyo Kiliziya nkuru yitiriwe Mutagatifu Petero na Mutagatifu Pawulo y’i Nantes (Cathédrale Saint-Pierre-et-Saint-Paul de Nantes) cyo mu kinyejana cya 17, ndetse n’ibirahuri byayo byijimye bimaze igihe.
Iyi mpunzi ikaba yari mu gihe cyo kongeresha uburenganzira bwayo bwo kuguma mu Bufaransa, nkuko abategetsi babivuga.