Image default
Sport

Premier League: Hitezwe amarira menshi no kurokoka hamana uyu munsi

Gushaka itike yo gukina Champions League ndetse n’urugamba rwo guhatanira kutamanuka mu kindi cyiciro ni byo bintu bikomeye byitezwe kuri iki cyumweru ubwo Premier League y’uyu mwaka iba isozwa.

Icyorezo cya coronavirus cyari cyatumye bamwe bagira ubwoba ko uyu mwaka wa shampiyona ushobora kutarangira, ariko nyuma y’imikino 92 yakinwe mu minsi 40, hitezwe ‘finale’ ihishe byinshi.

Leicester City irakira Manchester United. Aya makipe yombi na Chelsea ari guhatanira indi myanya ibiri isigaye muri ine ya mbere (mu gihe Liverpool yamaze kwegukana uwa mbere na Manchester City uwa kabiri).

Inkuru dukesha BBC ivuga ko hagati ya Aston Villa, Watford na Bournemouth, ebyiri muri zo zirarara zimanutse mu kindi cyiciro.

Itike yo gukina Europa League nayo iracyahatanirwa. Wolves na Tottenham bari guhatanira umwanya wa gatandatu uhesha itike yo gukinira icyo gikombe mu mwaka utaha.

Jamie Vardy wa Leicester City afite amahirwe menshi yo kwegukana urukweto rwa zahabu (Golden Boot) rw’ubatsinze ibitego byinshi kurusha abandi.

Umwambaro wo mu ntoki wa zahabu (Golden Glove) w’umunyezamu wahize abandi mu kurinda izamu rye, wo uracyahatanirwa bikomeye.

Kevin De Bruyne wa Manchester City araza kuba afite icyizere cyuko ashobora kugera ku muhigo cyangwa akawukuraho wo gutanga imipira myinshi cyane ivamo ibitego usanzwe ufitwe na Thierry Henry.

Amarira no kuribwa umutima ni nde umanuka?

Uribuka mu bihe bisanzwe ubwo za ‘cameras’ za televiziyo zakundaga kugaragaza ifoto ya bugufi yo mu maso h’abafana bahogoye nyuma yaho ikipe yabo imanutse mu kindi cyiciro?

Kuri ubu abafana badashobora kujya kureba imikino ku kibuga kubera coronavirus, ibyo ntabwo biri bube uyu mwaka.

Ariko abafana ba Bournemouth, Watford na Aston Villa biteguye kugira umunsi utoroshye ubwo amakipe yabo aza kuba ahatanira kudasanga Norwich mu cyiciro cya Championship.

Nyuma y’uyu mwaka w’imikino wamaze igihe kirekire, amakipe atatu atandukanyijwe n’amanota atatu kandi ari hafi kunganya umubare w’ibitego arahatanira umwanya umwe wo kuguma muri Premier League.

Villa, izakuba ikina iri hejuru y’umurongo w’amakipe atatu ya nyuma kubera ikinyuranyo cy’ibitego, irasura West Ham ubu itekanye ko itazamanuka.

Watford ya 18 irajya kwa Arsenal ifite itike yo gukina umukino wa nyuma wa FA Cup.

Naho Bournemouth ya 19 irajya kwa Everton iri hagati na hagati kuri uru rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Mu gihe imikino yose yo kuri uyu munsi wa nyuma wa shampiyona itangira saa kumi ku isaha (yo mu ki) yo mu Bwongereza (saa kumi n’imwe mu Rwanda no mu Burundi), wakwitega ko amarira ya mbere atangira kwisuka nka saa kumi n’ebyiri na 50 ku isaha yo mu karere.

Amarira ariko atari ay’abafana bari ku kibuga – nkuko byari bimenyerewe ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

Naho Champions League yo?

Liverpool yegukanye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka na Manchester City yayiguye mu ntege, zombi zamaze gukatisha tike yo gukina Champions League umwaka utaha.

Ariko Chelsea, Leicester na Manchester United bari guhatanira imyanya ibiri ya nyuma yo mu matsinda ya Champions League.

United, ya gatatu, irizera gusoza iri mu myanya ine ya mbere niyirinda gutsindirwa kwa Leicester iri ku mwanya wa gatanu.

Chelsea – izakina na Arsenal ku mukino wa nyuma wa FA Cup – irusha inota rimwe Leicester, icyeneye inota rimwe gusa mu mukino uyihuza na Wolves iri ku mwanya wa gatandatu, kugira ngo yizere gusoza iri muri enye za mbere.

Leicester irizera umwanya mu makipe ane ya mbere niramuka itsinze Manchester United.

Umutoza Frank Lampard wa Chelsea yagize ati: “Turajya mu mukino dushaka kuwutsinda – sintekereza ko hari ayandi mahitamo [dufite]”.

Hagati aho, Wolves irabona itike yo gukina Europa League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya niramuka itsinze Chelsea.

Related posts

Abakinnyi bamwe b’Amavubi basezerewe mbere yo gutangira umwiherero wa kabiri

Emma-marie

Kiyovu Sports yanyangiye Rayon Sports

Emma-Marie

Amavubi yakoze icyayajyanye muri Afurika y’Epfo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar