Image default
Sport

Amakimbirane amaze iminsi muri Rayon Sports ubu arahosheje ariko ntiyarangiye

Hari benshi bemeza ko ari yo kipe ifite abafana benshi mu Rwanda, iri gukina cyangwa itari gukina ikidasanzwe kibaye kuri cyangwa muri Rayon Sports ni inkuru igera hose ikavugwaho cyane mu gihugu.

Mu gihe umupira w’amaguru mu Rwanda ugiye kumara amezi atanu uhagaritswe kubera coronavirus, mu minsi ishize Rayon Sports yagarutse cyane mu makuru.

Rayon Sports ubu “iri kwitegura isubukurwa rya shampiyona mu mezi abiri ari imbere” nk’uko perezida wayo yabibwiye BBC. Ni nyuma y’ubwumvikane bucye mu bafite ijambo rikomeye muri iyi kipe, aho bakijijwe na leta.

BBC yatangaje ko Ikigo gishinzwe imiyoborere cy’u Rwanda (RGB) cyahagaritse izindi nzego zose za Rayon Sports uretse komite nyobozi yayo iyobowe na Sadate Munyakazi. Ibintu byahise bituza.

Uruhande rurimo inzego zindi zasheshwe ijambo ryarwo ahanini rifitwe n’ihuriro ry’abigeze kuyobora Rayon Sports ryitwa Imena, rushinja Munyakazi kubigizayo, we avuga ko Imena atari urwego rw’iyo kipe.

Amatati ava hehe?

Mbere yuko bahindura amategeko abagenga mu 2017 hariho umuryango (Rayon Sports Association) wemewe n’amategeko ufite ikipe yitwa Rayon Sports, nubwo icyo gihe ikipe ubwayo yari ifite ubuyobozi bwayo ariko bwabaga buri munsi y’amategeko y’ubuyobozi bwa ‘Association’.

Mu 2017 bahuje izo nzego, maze bemeranya ko ukuriye ‘Rayon Sports Association’ ari nawe uzaba akuriye ikipe. Mu 2019, Sadate Munyakazi yasimbuye Paul Muvunyi ku buyobozi bw’iyo ‘Association’.

Mu gihe cya vuba gishize, havutse kutumvikana kw’ubuyobozi bushya bukuriwe na Munyakazi na bamwe mu bagize izindi nzego; amwe mu matsinda y’abafana (fan clubs), abavuga rikijyana muri Rayon Sports kubera umusanzu bayiha, ariko na cyane cyane Imena.

Icyateye ubwumvikane bucye ntabwo bizwi neza niba ari umusaruro mucye w’ikipe muri CECAFA, mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, muri shampiyona y’igihugu (yasubitswe Rayon Sports ari iya kabiri), cyangwa se niba ari ukumaranira inyungu bwite kw’abayobora iyi kipe.

Izo nzego, nka Imena zivuga ko zemewe mu mategeko shingiro ya ‘Rayon Sports Association’ zashinje Sadate Munyakazi kuzigizayo mu buzima bw’iyi kipe.

Ihuriro Imena ryagiye ku kigo RGB risaba gutegeka Sadate Munyakazi gutumiza inteko rusange ya ‘Rayon Sports Association’, aho yashoboraga guhita yeguzwa.

Munyakazi yeretse icyo kigo cya leta ko bashaka kumweguza kuko ari kuvugurura imitegekere y’ikipe kandi agaragaza raporo z’uko abategetse Rayon Sports mbere banyereje umutungo wayo.

Hagati mu kwezi gushize no mu ntangiriro y’uku kwezi kwa munani, Rayon Sports ni yo yari yiganje mu biganiro by’ubwisanzure busesuye ku maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga, mu bakurikira imyidagaduro mu Rwanda.

Kugeza ubwo RGB itegetse ko ihagaritse izindi nzego uretse komite nyobozi ya Munyakazi, “kugeza igihe kunononsora amategeko shingiro birangiye hakajyaho inzego zihuye n’ayo mategeko”.

Nta gihe ntarengwa cyo gukora ibi RGB yahaye komite ya Munyakazi, ubu ikibazo kiratuje ariko ntikirangiye.

Impande zombi zivuga iki?

Mike Runigababisha uvugira uruhande rw’Imena n’abandi badashyigikiye ubuyobozi bwa Sadate Munyakazi, avuga ko ubu bafite impungenge kuko umupira ugiye gusubukurwa ikipe ititeguye.

Yabwiye BBC ati: “Ntabwo watangira amarushanwa ikipe ifite ibibazo nk’ibyo ifite uyu munsi, biba bisaba inteko rusange ngo abantu bige uko ikipe isubira ku murongo, [ibyo] bitabaye vuba byagira ingaruka ku ikipe”.

Runigababisha avuga ko uruhande rwabo rutanze gukorana na Munyakazi ko ahubwo ari we udashaka gukorana nabo.

Ati: “Ntawanze kumufasha, ahubwo n’abakabaye bamufasha aho kugira ngo areke bicarane baganire aragenda ashyiramo ikintu cy’urukuta, ashyira za ‘fan clubs ‘ ku ruhande”.

Runigababisha avuga ko uruhande rwabo rusaba ababishinzwe ko ibyasabwe na RGB byihutishwa, ati: “Naho ubundi bitabaye ibyo ni ikibazo gikomeye cyane”.

Munyakazi avuga ko batangiye kwitegura gusubukura shampiyona, ko ikipe ifite abakinnyi bashya bagera ku 10, ndetse mu mpera z’iki cyumweru bafite inama n’abakinnyi yo kwitegura.

Sadate Munyakazi, umuvugizi wa Rayon Sports

Munyakazi avuga ko nta muntu cyangwa urwego yashyize ku ruhande.

Ati: “Gusa icyo turi kubaka ni umurongo ndengenderwaho, ibintu muri Rayon Sports bikajya bikorwa bikurikije amategeko aho buri muntu ufite inshingano yaba ‘fan club’, yaba Imena, agira n’uburyo abazwa ibyo yakoze. Nta rwego rwigijweyo ahubwo buri rwego turi kurushyira mu mwanya warwo.”

Munyakazi avuga ko ubu bari kunoza ibyo byose bigendanye n’amategeko, ati: “Kandi mu gihe cya vuba bizatangarizwa abanyamuryango”.

Munyakazi, ukuriye iyi kipe ubu imaze imyaka 55, avuga ko ubuyobozi bw’ikipe butacitsemo kabiri, kuko Imena atari urwego ruzwi n’amategeko shingiro ya Rayon Sports.

Ati: “Komite nkemurampaka na komite ngenzuzi ni zo zahagaritswe by’agateganyo, naho Imena ntabwo ari urwego rwa Rayon Sports, bityo niba koko izo Mena zibaho, sinavuga ko Rayon yatandukanye kuko abo bantu bitwa Imena badahari.

Related posts

FERWAFA isabye imbabazi Abanyarwanda amazi yararenze inkombe

Emma-Marie

Nta kuntu Cristiano yari kuza muri Manchester United atabivuganyeho na Sir Alex’

Emma-Marie

AFCON 2021: Mané wa Senegal na Salah wa Egypt ni nde wegukana iki gikombe?

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar