Image default
Mu mahanga

Biden avuga ko Trump ‘ateye ishozi’ kubera kwibaza ku nkomoko ya Kamala Harris

Itsinda rishinzwe kwamamaza Joe Biden ryasubije mu mvugo ikarishye Perezida Donald Trump wavuze ko yumvise ko Kamala Harris wo mu ishyaka ry’abademokarate uziyamamazanya na Biden akaba yamubera visi perezida “atujuje ibisabwa” byo kuba visi perezida.

Ibi Trump avuga si ukuri. Madamu Harris yemerewe kwiyamamariza kuba perezida cyangwa visi perezida.

Itsinda rishinzwe kwamamaza Biden ryavuze ko amagambo ya Trump “ateye ishozi”.

BBC yatangaje ko umugabo uvugira iryo tsinda yavuze ko ibyo Trump avuga byo gushidikanya ku mavuko ya Madamu Harris yabikoze no kuri Perezida Barack Obama.

Mu gihe cy’imyaka, Bwana Trump yamamaje uburyo budashingiye ku kuri bujyanye n'”amavuko” ya Perezida Barack Obama, avuga ko atavukiye muri Amerika.

Joe Biden yagennye Kamala Harris nk’uwo baziyamamazanya – umugore wa mbere utari umuzungu ugeze kuri iyo ntera muri rimwe mu mashyaka akomeye muri Amerika

Mu butumwa bwa ’email’, uwo muvugizi w’itsinda ryamamaza Biden yagize ati: “… [Trump] yamye ashaka guhembera irondabwoko no gucagagura igihugu cyacu buri munsi w’ubutegetsi bwe”.

“Rero ntibitangaje, nubwo bitabuze kuba biteye ishozi, kubona Trump yisuzuguza agerageza kurangaza abaturage b’Amerika ku byago biteye ubwoba byatewe n’uburyo bwananiwe yakoresheje mu kurwanya coronavirus.”

“None abamwamamaza n’abo bafatanyije bakaba bahisemo uburyo bubabaje, bw’ibinyoma bigaragara kubera kuba mu gihirahiro kwabo guteye impuhwe”.

Madamu Harris yavutse ku babyeyi b’abimukira – se ukomoka muri Jamaica na nyina ukomoka mu Buhinde – mu mujyi wa Oakland muri leta ya California, ku itariki ya 20 y’ukwa cumi mu mwaka wa 1964. Ku bw’ibi, yemerewe kuba yaba perezida cyangwa visi perezida.

Abarimu bamwe ba kaminuza bigisha ibijyanye n’itegekonshinga bahinyuje ibivugwa mu mategeko bitandukanye n’ibizwi byemewe Bwana Trump yakomojeho.

Juliet Sorensen, wigisha amategeko kuri Kaminuza ya Northwestern, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko kugira ngo Kamala Harris abe visi perezida cyangwa perezida “agomba kuba ari umuturage kavukire, afite nibura imyaka 35, kandi nibura amaze imyaka 14 aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika”.

“Ibyo arabyujuje. Mu by’ukuri iryo ni ryo herezo ry’isuzuma [ryo kwibaza]”.

Ikigo cya Kaminuza ya Cornell gitanga ubujyanama mu mategeko kivuga ko buri muntu wese wavukiye muri Amerika bijyanye n’amategeko yayo ari umuturage kavukire, hatitawe ku bwenegihugu bw’ababyeyi be.

Madamu Harris, senateri wa leta ya California, ku wa kabiri ni bwo yatangajwe ku mugaragaro nk’umugore wa mbere muri Amerika utari umuzungu ugiye kwiyamamazanya n’umukandida-perezida wa rimwe mu mashyaka akomeye muri iki gihugu.

Yungirije Joe Biden, umudemokarate, uzahatana ku mwanya wa perezida na Bwana Trump w’umurepubulikani, mu matora rusange yo ku itariki ya gatatu y’ukwa cumi na kumwe.

Trump yavuze iki?

Ibyo Trump avuga bishingiye ku bivugwa mu mategeko bitandukanye n’ibizwi byemewe, abanenga Trump bakavuga ko birimo irondabwoko.

Umwarimu wa kaminuza utsimbaraye mu mahame ya kera yibaza niba Madamu Harris yemerewe kwiyamamaza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cy’ejo ku wa kane, Bwana Trump yabajijwe ku bivugwa kuri Madamu Harris.

Yasubije ati: “Nabyumvise uyu munsi [ku wa kane] ko atujuje ibisabwa kandi ikindi navuga ni uko umunyamategeko wanditse iyo nkuru ni inzobere cyane, ni umunyategeko ubifitemo impano cyane”.

“Ntabwo mbizi niba ibyo ari ukuri. Jye [ubundi] nakwishyizemo ko abademokarate bakabaye barabigenzuye mbere yuko atoranywa ngo ahatanire kuba visi perezida”.

“Ariko ibyo ni ibintu bikomeye cyane, ni wowe uri kubivuga, bari kuvuga ko atujuje ibisabwa kubera ko atavukiye muri iki gihugu”.

Uwo munyamakuru yasubije Trump ko nta gushidikanya guhari ku kuba Madamu Harris yaravukiye muri Amerika, ngo ni uko gusa ababyeyi be bashobora kuba icyo gihe batari bemerewe n’amategeko kuhatura mu buryo buhoraho.

Mbere yaho ku munsi w’ejo ku wa kane, Jenna Ellis, umujyanama wo mu itsinda ryo kwamamaza Trump, na we yatangaje ubutumwa bwo kuri Twitter bwari bwatangajwe na Tim Fitton, ukuriye ikigo Judicial Watch gitsimbaraye ku bya kera.

Muri ubwo butumwa, Bwana Fitton yibajije niba Madamu Harris yaba “atemerewe n’amategeko kuba Visi Perezida hagendewe ku ngingo yo mu itegekonshinga ry’Amerika ijyanye n’ubwenegihugu”.

Yanatangaje inkuru y’igitekerezo bwite cy’umwanditsi yatangajwe mu kinyamakuru Newsweek na John Eastman, wigisha amategeko kuri Kaminuza ya Chapman muri California.

Uyu mwarimu w’amategeko ashingira ku ki?

Prof Eastman asubiramo amagambo yo mu ngingo ya II y’itegekonshinga ry’Amerika avuga ko “nta muntu n’umwe usibye umuturage wavukiye bisanzwe [muri Amerika]… uzemererwa kuba Perezida”.

Anavuga no ku ivugurura rya 14 ry’itegekonshinga ry’Amerika rivuga ko “abantu bose bavukiye… muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bikurikije amategeko abigenga, ari abaturage [b’Amerika]”.

Igitekerezo cya Prof Eastman gishingiye ku gitekerezo cyuko Madamu Harris ashobora kuba atarakurikije amategeko y’Amerika niba ababyeyi be, nk’urugero, bari bari mu Amerika ku ruhushya (visa) rw’abanyeshuri ubwo uyu mwana wabo w’umukobwa yavukiraga muri California.

Mu mwaka wa 2010, Prof Eastman yiyamamarije kuba umushinjacyaha mukuru wa leta ya California, nk’uwo mu ishyaka ry’abarepubulikani.

Icyo gihe yatsinzwe na Steve Cooley, uyu na we birangira atsinzwe na Madamu Harris mu matora rusange kuri uwo mwanya w’umushinjacyaha mukuru wa California.

Nyuma yuko Prof Eastman atangaje iyo nkuru y’igitekerezo bwite cye, rubanda rwarayirakariye, ariko Nancy Cooper, umwanditsi mukuru w’icyo kinyamakuru, ejo ku wa kane yashyigikiye icyemezo cyo kuyitangaza avuga ko “nta na hamwe ihuriye n’irondabwoko rishingiye mu mavuko”.

Izindi mpuguke mu itegekonshinga zivuga iki?

Indi mpuguke mu mategeko ajyanye n’itegekonshinga yabwiye televiziyo CBS News yo muri Amerika – ikorana na BBC – ko ibyo Prof Eastman avuga kuri Madamu Harris ari “ubucucu mu by’ukuri”.

Erwin Chemerinsky, ukuriye ishami ryigisha amategeko kuri Kaminuza ya California, Berkeley, yanditse mu butumwa bwa ’email’ ati:

“Mu gice cya 1 cy’ivugurura rya 14 [ry’itegekonshinga], buri muntu wese wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni umuturage w’Amerika”.

“Urukiko rw’ikirenga rwakomeje gukurikiza ibi guhera mu myaka ya 1890. Kamala Harris yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika”.

Laurence Tribe, wigisha amategeko ajyanye n’itegekonshinga kuri Kaminuza ya Havard akaba anakunze kunenga Perezida Trump, yavuze ko ibivugwa na cya Prof Eastman ari “umwanda” kandi “bibyutsa irondabwoko rishingiye ku mavuko”.

Jessica Levinson, wigisha amategeko kuri Kaminuza ya Loyola i Chicago, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati:

“Reka tuvugishe ukuri tubivuge uko biri: Ni imvugo y’irondabwoko dukoresha buri gihe iyo dufite umukandida utari umuzungu [wavutse] ubwo ababyeyi be batari bwabe abaturage [b’Amerika].

Kamala Harris, umugore wa mbere utari umuzungu ugeze

Ni gute Trump yatije umurindi ibivugwa ku ‘mavuko’ ya Obama?

Mu mwaka wa 2011, Bwana Trump yatangiye kwenyegeza ibivugwa n’abahezanguni ko Perezida Obama ashobora kuba yaravukiye muri Kenya.

Ndetse no mu kwezi kwa kane k’uwo mwaka ubwo Bwana Obama yari amaze kugaragaza kopi y’icyemezo cye cy’amavuko kigaragaza ko yavukiye muri leta ya Hawaii, Bwana Trump yakomeje kuvuga ko icyo cyemezo ari “mpimbano”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo mu kwezi kwa cyenda mu 2016, Bwana Trump, icyo gihe wari umukandida-perezida w’abarepubulikani, yabibajijweho.

Yashatse kwiyitirira ko ari we wakuyeho ugushidikanya ku kuba Bwana Obama yari yujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko ajyanye no kwiyamamaza, abwira abanyamakuru ati:

“Narabisoje. Perezida Obama yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Akadomo”.

No mu mwaka wa 2016, Bwana Trump yavuze ko Ted Cruz bahatanaga mu ishyaka ry’abarepubulikani atujuje ibisabwa byo kwiyamamariza kuba perezida kuko yavukiye muri Canada, kuri nyina w’umuturage w’Amerika na se wavukiye muri Cuba.

Related posts

Perezida yatsinzwe n’umunyamakuru mu rubanza

Emma-Marie

Umwami Mswati yabunze “yahunze”

Emma-Marie

Nigeria: Uko Sani Abacha yapfuye atariye miliyari nyinshi z’amadorari bicyekwa ko yibye

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar