Image default
Mu mahanga

U Budage bwemeye ko bwakoze jenoside muri Namibia

Leta y’Ubudage yemeje inkunga yo mu rwego rw’iterambere irenga miliyari imwe y’amadolari y’Amerika igenewe Namibia, mu itangazo yasohoye yemera jenoside yakozwe n’abakoloni b’Abadage ku basangwabutaka bo muri icyo gihugu mu myaka ya mbere y’ikinyejana cya 20.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage Heiko Maas, yavuze ko igihugu cye cyemera uruhare rwo mu mateka no mu myitwarire muri ubwo bwicanyi. Yavuze ko Ubudage buzasaba imbabazi Namibia ndetse n’abakomoka ku bakorewe iyo jenoside.

BBC yatangaje ko hagati y’imyaka ya 1904 na 1908, ingabo z’abakoloni b’Abadage zatsembye abarenga 80% by’abo mu moko ya Nama na Herero, mu cyo abanyamateka ubu bita “jenoside yibagiranye”.

Mu kwezi kwa munani mu 2018 Ubudage bwasubije muri Namibia ibisigazwa by'imibiri y'abiciwe muri iyo jenoside

Abo mu moko ya Herero na Nama bahatiwe kujya mu butayu (cyangwa ubugaragwa mu Kirundi), kandi buri muntu wese muri bo wafatwaga arimo kugerageza gusubira ku butaka bwe yaricwaga cyangwa agashyirwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa.

Nta mubare uhari wemeranywaho w’abantu bapfuye icyo gihe, ariko amagereranya amwe avuga ko bagera ku 100.000.

Mu 2015, ibi bihugu byombi byatangiye kugirana ibiganiro ku masezerano azakomatanya gusaba imbabazi ku mugaragaro no gutanga ubufasha bwo mu buryo bw’amafaranga.

Related posts

Utarakingiwe Covid-19 ntiyemerewe gukandagiza ikirenge muri Ghana

Emma-Marie

Tanzania: Ikoze amateka muri Afurika

Emma-Marie

Somalia: Al-Shabab ‘yatangije ikigo cyo kuvura Covid-19’

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar