Image default
Sport

Afrobasket: Ibintu bikomeje gutungurana ‘Amakipe y’ibigugu yarasezerewe’

Ku rutonde rwa FIBA, Nigeria ni iya mbere muri Africa, Angola ni iya gatatu, Misiri ni iya gatandatu, aya makipe yaje i Kigali ahabwa amahirwe ubu ari gushaka uko asubira mu rugo.

Kubera iki?

“Amakipe menshi yagiye azamura basketball yayo, ariko ayari asanzwe akomeye biboneka ko atazamuye urwego” – Uwo ni umutoza wa Angola Josep Clarós nyuma yo gesezererwa na Senegal ku mugoroba kuwa gatatu.

Image

Ariya makipe atatu yinjiye mu irushanwa ahabwa amahirwe, ariko yaratunguwe, mu gihe Sudani y’Epfo yaje muri iri rushanwa bwa mbere cyangwa Guinea iri inyuma y’izindi ku rutonde rwa Africa yabashije kugera muri 1/4.

Mu ntangiriro z’iri rushanwa, Anibal Aurelio Manave, Perezida wa FIBA Africa yabwiye BBC ko iyi AfroBasket “irimo gutungurana cyane”, kuko “nta kipe ifite izina rikomeye iri kujya gukina yizeye gutsinda nka kera.”

South Sudan v Rwanda boxscore - FIBA AfroBasket 2021 - Qualifiers - 19  February - FIBA.basketball

Kuwa gatatu nimugoroba Angola yari yatangiye icumbagira yihagazeho mu mukino ukomeye imbere ya Senegal, ariko birangira itsinzwe amanota 79 kuri 74.

Bidatunguranye mu wundi mukino wa kabiri wa 1/4 wakurikiyeho Cote d’Ivoire yeretse umuturanyi wayo Guinea ko iyirusha rwose, ibatsinda amanota 98 kuri 50.

Senegal na Cote d’Ivoire zizahura muri demi-final, umukino w’amakipe yombi yagaragaje urwego rwo hejuru kuko ataratsindwa umukino n’umwe muri ine amaze gukina i Kigali.

Mu yindi mukino ya 1/4 uyu munsi saa cyenda Tunisia – nayo itaratsindwa na rimwe kandi ifite igikombe giheruka irakina na South Sudan.

Image

South Sudan ni ikipe y’abakinnyi bakiri bato n’umutoza Royal Ivey w’imyaka 39 wakinnye muri NBA, uyu akaba kuva umwaka ushize yungirije umutoza Steve Nash wa Brooklyn Nets, aha kandi Ivey atoza Kevin Durant na James Harden bakinanye muri Oklahoma City Thunder.

Saa kumi n’ebyiri Uganda irakina na Cap-Vert.

Image

Hagati ya Tunisia na South Sudan, hamwe na Uganda na Capt-Vert, izitsinda zizahura kuwa kane muri demi-final, mbere ya final ku cyumweru.

SRC:BBC 

Related posts

Batanu mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA beguye

Emma-Marie

Ku nshuro ya mbere Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yatwaye Euro y’abagore

Emma-Marie

AfroBasket: Rwanda Vs Guinea ni ugutsinda cyangwa ugasezererwa

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar