Image default
Sport

Rayon Sports yakemuye ikibazo yari ifitanye n’umutoza Ivan Minnaert

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ikibazo yari ifitanye n’umutoza Ivan Minnaert cyakemutse, uyu mutoza nawe akaba yabishimangiye. 

Kuri uyu wa mbere ikipe ya Rayon Sports ndetse n’umutoza Ivan Minnaert wahoze ayitoza bicaranye bakemura ikibazo cy’umwenda wa Miliyoni hafi 14 Frws iyi kipe ifitiye umutoza Ivan Minnaert.

Ku butumwa umutoza Ivan Minnaert yoherereje Kigali Today, yatangaje ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports ku bijyanye n’umwenda afitiwe, gusa avuga ko ibijyanye n’ibyo bumvikanye bigomba kuguma hagati y’impande zombi.
Ubu butumwa bwatanzwe na Ivan Minnaert kandi ni na bwo ikipe ya Rayon Sports yashyize ku rubuga rwayo rwa twitter, ivuga ko kugeza ubu ibibazo byari bihari byakemutse.

Kugeza ubu amakuru atugeraho, avuga ko Rayon Sports yabashije kuba yishyuye kimwe cya kabiri cy’ayo yagombaga kumwishyura, bumvikana igihe andi azatangirwa, bakaza no kureba uko babimenyesha Ferwafa kugira ngo ikurireho Rayon Sports ibihano yari yayifatiye birimo kutandikisha abakinnyi mu gihe cyose yaba itarishyura uyu mwenda.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Sadio Mané yaciye amarenga ku ikipe azakinira ejo hazaza

Emma-Marie

FERWAFA isabye imbabazi Abanyarwanda amazi yararenze inkombe

Emma-Marie

Batanu mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA beguye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar