Image default
Ubukungu

USAID Hinga Weze yateye abahinzi inkunga ya miliyoni 114 Frw

Umuryango w’abanyamerika ugamije iterambere mpuzamahanga (USAID) ubicishije mu mushinga wawo Hinga Weze watanze inkunga ifite agaciro ka miliyoni zikabakaba 114 zigamije guteza imbere ubuhinzi.

Iyi nkunga yatanzwe kuwa Kane tariki 18 Kamena 2020, yitezweho kuzamura umusaruro no kongerera agaciro igihingwa cy’ibigori, ibishyimbo bikungahaye ku butare ndetse n’ibirayi.

Ikindi gice cy’inkunga kizafasha mu bikorwa ntangarugero by’ubuhinzi i Nyamagabe. Ikindi gice kizafasha mu guteza imbere koperative zo kuzigama no kuguriza (SACCO)  mu rwego gutera inkunga abatanga serivisi zijyanye n’inyongeramusaruro. Hari kandi no gufasha abakora ibikorwa by’ubuhinzi muri Nyamagabe mu kubona amakuru n’amahugurwa bigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Bamwe mu bagenewe iyi nkunga barimo koperative y’abacuruzi b’inyongeramusaruro ba Nyamagabe (KOPABINYA), yagenewe  na Hinga Weze ikunga ya miliyoni zisaga 70 n’ibihumbi 503 mu gihe bo bishakiye agera kuri 57,675,476 Frw.

Umuyobozi w’iyi koperative, Mukankomeza Donatille avuga ko iyo nkunga izabafasha kwiteza imbere. Agira ati ” Iyi nkunga izatuma dufasha abahinzi bacu kugera ku musaruro ukwiye biciye mu kubona inyongeramusaruro ikwiye.”

Indi nguzanyo izafasha SACCO zirimo iya Gatare izahabwa amafaranga asaga miliyoni 10 n’ibihumbi 497. Hari kandi Unguka Gihombo SACCO yahawe asaga miliyoni 6 n’ibihumbi 267,  hari sacco Imbereheza Manihira yagenewe miliyoni  8 n’ibihumbi 480 . SACCO Tuzigamire abacu Kivumu yahawe miliyoni indwi n’ibihumbi 564, mu gihe COECR Abisunganye Rurembo yagenewe asaga miliyoni 7 n’ibihumbi 632.

Hinga Weze kandi yari iherutse gutanga inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 2 na miliyoni 223 ku makoperative y’abahinzi akora mu bikorwa bijyanye no gukora amaterasi y’indinganire, kubaka ibikorwa byo kuhira imyaka bigezweho, gutanga serivisi n’ ibikoresho ku bantu bafite ubumuga, no gufasha abahinzi kongera agaciro k’ umusaruro wabo.

Umuyobozi wa Hinga Weze mu Rwanda, Daniel Gies asaba abahawe inkunga kurushaho gutanga serivisi nziza zigirira akamaro abahinzi.

Agira ati ” Twizeye ko biciye muri mwe nk’abafatanyabikorwa bacu bashya, muzafasha abahinzi bato kurushaho gitanga umusaruro uruseho, gushaka amasoko aruseho no kurya neza (indyo yizuye).”

Rose Mukagahizi

Related posts

BNR yasabye amabanki korohereza abayafitiye imadeni

Emma-marie

“2030 u Rwanda ntiruzaba rugitumiza umuceri mu mahanga”

Emma-Marie

Abakoraga ‘Decoration’ mbere y’umwaduko wa Covid-19 barataka igihombo

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar