Image default
Mu mahanga

Taiwan yihagazeho irasa ‘Drones’ zasatiriye ibirwa byayo

Ku nshuro ya mbere Taiwan yarashe amasasu yo gusubiza inyuma indege nto zitagira abapilote, ‘drones’, zarimo ziguruka hejuru y’uturwa twayo hafi y’Ubushinwa. 

Minisiteri y’ingabo ya Taiwan yatangaje ko drones eshatu zabonetse zisubira inyuma zerekeza mu Bushinwa.

Taipei, umurwa mukuru wa Taiwan, mu byumweru bya vuba yinubiye ko drones z’Ubushinwa zirimo gusatira uturwa twayo turi hafi y’Ubushinwa.

Umwuka mubi urakomeje kuva umukuru w’inteko ishingamategeko ya Amerika, Nancy Pelosi, asuye Taiwan mu ntangiriro z’uku kwezi.

Taiwan yagiye ivuga ko habayeho kwiyongera kwa drones zihasatira nyuma y’uko Ubushinwa butangiye imyiyerekano ikomeye ya gisirikare ubwo Pelosi yari ahavuye.

Perezida Tsai Ing-wen wa Taiwan yavuze ko bumwe mu butumwa bw’izi drones – zagurutse no hejuru y’ibigo bya gisirikare – ari igikorwa “kitaboneka neza” cy’intambara.

Ibirindiro bya gisirikare bya Taiwan ku kirwa cya Kinmen byavuze ko drones eshatu za gisivile kuwa kabiri nijoro zabonetse ku turwa duto dutatu twa Kinmen turi muri kilometero nkeya uvuye ku mujyi wa Xiamen mu Bushinwa.

Ibyo birindiro byongeraho ko byarashe ibishashi by’umuriro byo kuburira, mbere yo kurasa amasasu kuri imwe muri drone irimo gusubira inyuma. Izi drones zagannye mu mujyi wa Xiamen.

Ubushinwa nta cyo buravuga kuri ibi bishya bivugwa na Taiwan. Ariko mu ntangiriro z’iki cyumweru Beijing yahakanye ibirego by’iki kirwa (izinga mu Kirundi) ko kirimo kwibasirwa na drones z’Ubushinwa.

Zhao Lijian, umuvigizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, kuwa mbere yagize ati:

“Drones z’Ubushinwa ziguruka hejuru y’ikirere cy’Ubushinwa. Ni iki gitangaje muri ibyo?”

Ku byavuzwe na Zhao, ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Taiwan yasubije ko “Abantu batatumiwe bitwa abajura”.

Perezida Tsai Ing-wen yizeje gushyira ku rundi rwego ubwirinzi bw’iki kirwa. Mu cyumweru gishize, leta ye yatangaje ingengo y’imari mu bwirinzi itarigeze ibaho mbere ya miliyari $19.

None kuwa gatatu, Taiwan yavuze ko mu gihe kizaza yiteguye “gusubiza igitero” mu gihe indege z’Ubushinwa n’amato byaba byinjiye mu karere kayo.

Ubushinwa bwakoze imyiyerekano ya rutura y’ingufu za gisirikare ku nkengero za Taiwan mu gusubiza uruzinduko rwa Pelosi mu ntangiriro z’uku kwezi.

Muri ibyo bikorwa byamaze icyumweru, Ubushinwa bwohereje za misile, indege kabuhariwe z’intambara, n’amato y’intambara mu gice Taiwan ivuga ko ari icyayo.

Taipei ishinja Beijing gukoresha iyo myiyerekano nko kwitegura kubatera.

Kinmen ni itsinda ry’ibirwa riri muri kilometero nkeya uvuye ku mwaro w’Ubushinwa

Ubushinwa bwafashe uruzinduko rwa Pelosi nk’ikibazo cyo kuvogera ubusugire bwayo kuko ifata Taiwan nk’intara yayo, mu gihe yo yibona nk’igihugu ukwacyo.

Ubushinwa na Taiwan: Iby’ibanze
  • Kuki Ubushinwa na Taiwan bifitanye umubano mubi? Ubushinwa na Taiwan byatandukanyijwe mu gihe cy’intambara yo gusubiranamo kw’abaturage yo mu myaka ya 1940, ariko Ubushinwa bushimangira ko icyo kirwa hari igihe kizagera bukacyisubiza, no ku ngufu bibaye ngombwa
  • Taiwan itegetswe gute? Iki kirwa gifite itegekonshinga ryacyo, abategetsi batowe binyuze mu buryo bwa demokarasi, ndetse gifite ingabo zigizwe n’abasirikare hafi 300,000
  • Ni nde wemera Taiwan? Ibihugu bicyeya gusa ni byo byemera Taiwan. Byinshi ahubwo byemera leta y’Ubushinwa. Amerika nta mubano uzwi ifitanye na Taiwan, ariko ifite itegeko riyisaba guha icyo kirwa ubushobozi bwo kwirinda ubwacyo.

@BBC

 

Related posts

Congo-Brazzaville: Kolélas yasabye abayoboke be kwitabira amatora mu gihe we arimo kurwana n’urupfu

Emma-Marie

Polisi yatabaye abakirisitu bari bafungiye mu nzu bategereje igaruka rya Yesu

Emma-Marie

Uganda yatangiye kuriha Congo-Kinshasa indishyi z’akababaro

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar