Image default
Mu mahanga

Hatagize igikorwa Sudani ishobora guhinduka umuyonga

Umukuru w’umuryango ukomeye utanga imfashanyo yabwiye BBC ko igihugu cya Sudani cyashegeshwe n’intambara kiri mu byago byo guhinduka ikindi gihugu cyananiwe kwitegeka kubera ko sosiyete sivile (imiryango itari iya leta) irimo gusenyuka mu gihe imitwe yitwaje intwaro irimo kwiyongera mu buryo bwihuse.

Jan Egeland, umukuru w’umuryango wita ku mpunzi wo muri Norvège (Norwegian Refugee Council, NRC), yavuze ko uretse impande ebyiri z’ingenzi zirimo kurwana muri Sudani  ingabo za Sudani n’umutwe witwara gisirikare wa RSF (Rapid Support Forces) hari “imitwe y’ingabo ishingiye ku bwoko” mito cyane myinshi isahura ndetse “iyogoza” abasivile.

Yagize ati: “Impande [zirwana] zirimo gutabagura inzu [igihugu] zazo bwite, zirimo gutsembatsemba abaturage benewabo.”

Muri aya mezi 19 intambara imaze, habayeho guhatanira ubutegetsi mu buryo bw’urugomo hagati y’igisirikare n’umutwe wa RSF. Iryo hatana rimaze gukura mu byabo abantu barenga miliyoni 10 ndetse ryatumye iki gihugu kigera hafi mu cyiciro cyo kwicwa n’inzara.

Sudan rivals agree to seven-day ceasefire

Nyuma y’uruzinduko yagiriye muri Sudani, Egeland yagize ati: “Ibyo nabonye byose byemeza ko rwose aya ari yo makuba turimo kureba ya mbere manini cyane acyeneye ubutabazi bwihutirwa, ni yo makuba ya mbere manini cyane y’inzara, ni yo makuba ya mbere manini cyane y’abavuye mu byabo.”

Muri Nzeri (9) uyu mwaka, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryavuze ko kwicwa n’inzara muri Sudani “biri hafi buri hantu hose”.

Ibikoni rusange byatekerwagamo ibiryo byo guha abantu badafite amakiro n’aho kuba byabaye ngombwa ko bifunga imiryango kubera amafaranga adahagije.

Egeland yavuze ko kuba nta butabazi buhagije burimo gukorwa bisobanuye ko imfashanyo isigaye irimo gutuma gusa “impfu zitinda aho kuzikumira”.

Yagize ati: “Igice kinini cya Sudani kirimo kwicwa n’inzara, kirimo kwicwa n’inzara.” Yongeyeho ko kwicisha inzara birimo gukoreshwa nk’uburyo bwo kurwana intambara.

Impuguke zimwe mu bijyanye no kwihaza mu biribwa zifite ubwoba ko abantu bagera kuri miliyoni 2,5 bashobora kwicwa n’inzara muri Sudani bitarenze mu mpera y’uyu mwaka.

Egeland yaburiye ko isi irimo “gutererana Sudani burundu” mu kudakora ibihagije.

Yabwiye BBC ko niba Uburayi bushaka kwirinda amakuba atewe n’impunzi, bucyeneye gushora imari mu “mfashanyo, umutekano n’amahoro muri iyi mfuruka y’isi”.

Yagize ati: “Ni igikorwa giterwa inkunga nkeya, nubwo ari cyo cya mbere kinini cyane ku isi cyihutirwa.”

Abantu babarirwa mu bihumbi bamaze kwicwa kuva iyi ntambara yakwaduka ku itariki ya 15 Mata (4) mu mwaka wa 2023. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu na yo yavuze ko itewe ubwoba no kuba gukura amoko y’abantu mu byayo hamwe na jenoside bishobora kuba birimo kuba muri Sudani.

Nubwo bimeze gutya, ibiganiro by’amahoro hagati y’umutwe wa RSF n’ingabo za leta nta musaruro biratanga.

Egeland yagize ati: “Intambara izahagarara igihe aba batware b’ingabo bazaba bumva ko bafite byinshi byo gutakaza mu gihe bakomeje kurwana, kurusha gukora igikwiye.”

@BBC

Related posts

Ni inde wishe Thomas Sankara ?

Emma-marie

Perezida w’u Burundi ahetse umusaraba-Amafoto

Emma-Marie

Canada:Abicwa n’ubushyuhe bukabije bakomeje kwiyongera

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar