Mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Ukuboza ahagana saa saba n’igice, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’irondo ry’umwuga rikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Rwentanga, bafashe abantu 46 basengera mu nzu y’umuturage witwa Musilikali Jean Pierre w’imyaka 36, na Kansiime Julienne w’imyaka 31. Aba bantu bari barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
CIP Twizeyimana yagize ati “Hari nka saa saba z’ijoro abaturage baturanye n’urugo rwa Musilikali na Kansiime bahaye amakuru abanyerondo bababwira ko muri urwo rugo hari abantu barimo kuhasengera. Abanyerondo bahise bajyayo bumva koko barahari, nabo bahita bahamagara Polisi ikorera muri sitasiyo ya Matimba, ijya kubafata.”
Ati “Nyiri urugo yahise yiruka aracika, ariko abapolisi basanze abo bantu bose bateraniye mu cyumba kimwe gifunganye nta n’umwe wari wambaye agapfukamunwa. Kansiime Julienne umugore wa Musilikali n’aba bantu bose bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barigishwa banacibwa amande hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.”
Muri iyi Ntara y’Iburasirazuba si ubwa mbere Polisi ihafatiye abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bagaturuka ahantu hatandukanye bakajya guteranira mu nzu y’umuturage bagakoreramo amasengesho; ibintu Polisi idahwema gukangurira abantu ko ari intandaro yo gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.
SRC:RNP