Image default
Amakuru

Nyagatare: 46 bafatiwe mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Ukuboza ahagana saa saba n’igice, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’irondo ry’umwuga rikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Rwentanga, bafashe abantu 46 basengera mu nzu y’umuturage witwa Musilikali Jean Pierre w’imyaka 36, na Kansiime Julienne w’imyaka 31. Aba bantu bari barenze  ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kw’aba bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage baturanye n’uru rugo abo bantu basengeragamo. Ubwo  Polisi n’izindi nzego z’umutekano bageragayo basanze bariya bantu 46 bicaye begeranye mu cyumba gifunganye kandi batambaye agapfukamunwa.

CIP Twizeyimana  yagize ati “Hari nka saa saba z’ijoro abaturage baturanye n’urugo rwa Musilikali na Kansiime bahaye amakuru abanyerondo bababwira ko muri urwo rugo hari abantu barimo kuhasengera. Abanyerondo bahise bajyayo bumva koko barahari, nabo bahita bahamagara Polisi ikorera muri sitasiyo ya Matimba, ijya kubafata.”

CIP Twizeyimana avuga ko abafashwe  ari abayoboke bo mu matorero atandukanye,  batatu bari baturutse mu Murenge wa Musheri naho abandi 43 baturutse mu tugari twa  Kanyonza na Rwentanga two mu Murenge wa Matimba. Abenshi muri bo ni abana  kuko abujuje imyaka y’ubukure ni 13 gusa, igitsina gore bari 33, igitsina gabo bari  13.

Ati  “Nyiri urugo yahise yiruka aracika, ariko abapolisi basanze abo bantu bose bateraniye mu cyumba kimwe gifunganye nta n’umwe wari wambaye agapfukamunwa. Kansiime Julienne umugore wa Musilikali n’aba bantu bose bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barigishwa banacibwa amande hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye uru rubyiruko n’abandi baturage muri rusange gukurikiza no kugendera ku mabwiriza  ya Leta agamije kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19 kuko kiracyahari kandi kirimo kwica abantu. Yavuze ko ntawe Leta ibuza gusenga ariko bakajya  gusengera mu nsengero  Leta yasanze zujuje ibisabwa mu rwego rwo gukomeza kurwanya COVID-19. Yashimiye  abaturage batanze amakuru, aboneraho gusaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’Igihugu  n’umudendezo w’abaturage.

Muri iyi Ntara y’Iburasirazuba si ubwa mbere Polisi ihafatiye abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bagaturuka ahantu hatandukanye bakajya guteranira mu nzu y’umuturage bagakoreramo  amasengesho; ibintu Polisi idahwema gukangurira abantu ko ari intandaro yo gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

SRC:RNP

Related posts

Haravugwa imikorere idahwitse muri za ‘Auto Ecole’

Emma-Marie

Abasirikare bashya basoje imyitozo ibemerera kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda-Amafoto

Emma-Marie

CLADHO ikomeje gufasha abana babyaye ibaha n’ubutumwa bukomeye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar