Image default
Amakuru

Abacyekwaho kwiba batiri ku minara bafashwe

Guhera tariki ya 25 Werurwe 2021 abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda  rishinzwe kurwanya ubujura nibwo batangiye igikorwa cyo gushakisha abantu bacyekwagaho kwiba batiri (Batteries) zabaga ku minara y’ikigo gishinzwe gukwirakwiza itumanaho mu Rwanda (IHS RWANDA LTD’s).

Muri icyo gikorwa ku ikubitiro habanje gufatwa  abantu bane, bafatanwa batiri 32 bakaba baraziguraga zibwe, bakazigura  mu buryo bwo kugura  ibyuma bishaje ibyo bakunze kwita inyuma. Nyuma haje gufatwa n’abandi bantu batatu bacyekwaho kugira uruhare kuba aribo bafunguraga izo batiri ku minara bakajya kuzigurisha,  aba  bose bafatiwe mu  Mujyi  wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu mirenge  itandukanye ari naho bibaga izo batiri.

Abafatanwe izo batiri ni uwitwa   Kagiraneza Emmanuel  bakunze kwita  Sekijene w’imyaka 35,  Bayavuge Enias w’imyaka 34 (aba bombi bafatanwe batiri 11)  ni mu gihe  Urayeneza Samuel w’imyaka 49 na Butera Eric w’imyaka 34 bafatanwe batiri 21.

Umuvugizi  wa  Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’ikigo cya  IHS RWANDA LTD, aho bavugaga  ko bamaze iminsi bibwa zimwe muri batiri ziba ku minara yabo.

Yagize ati”  Ubuyobozi bwa kiriya kigo bwaduhaye amakuru ko  hari abantu bataramenyekana biba zimwe muri batiri ziba ku minara yabo iba mu Karere ka Gasabo. Ishami ryacu rishinzwe kurwanya ubujura ryatangiye gushakisha abantu baba biba izo batiri nibwo tariki ya 25 Werurwe habanje gufatwa   abantu bane bavuzwe haruguru ndetse banafatanwa batiri 32.”

CP Kabera yakomeje avuga ko nyuma yo gufata bariya bane bari bafite batiri, bucyeye bwaho tariki ya 26 Werurwe haje gufatwa abandi bantu batatu  aribo  Hategekimana Elissa w’imyaka 24, Bigirimana Jean Damascene bakunze kwita  Kayuku w’imyaka 28 na Ishimwe James  bakunze kwita  Rasta w’imyaka 29. Aba bacyekwaho kugira uruhare mu kurira iminara bagafunguraho izo batiri bakazigurisha  abandi bane bafatanwe batiri 32.

CP Kabera yagize ati” Aba bakimara gufatwa biyemereye ko bari bamaze kwiba batiri  zirenga 20 bazibye ku minara y’ikigo cya HIS Rwanda Ltd, iminara iherereye  Kibagabaga, Remera, Kinyinya  na Rugando. Bavuze ko babitangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 muri Mutarama bakazigurisha uwaguraga ibyuma bishaje (inyuma) ariwe Kagiraneza Emmanuel .  Batiri imwe yayiguraga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 22.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeye  kwibutsa abantu ko Polisi  itazahwema gufata abacyekwaho kwiba no gukora ibindi byaha. Yavuze ko atari ubwa mbere mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose hafashwe abantu bangiza ibikorwaremezo babyiba.

Yagize ati “ Si ubwa mbere dufashe abantu nka bariya bangiza ibikorwaremezo, abenshi baba barimo kubyiba bagiye kubigurisha. Tubakangurira gukura amaboko mu mifuka bagakora kuko kwiba ntabwo bizabahira,  ku bufatanye n’abaturage tuzajya tubafata babihanirwe.”

Yakanguriye buri muturarwanda kumva ko afite inshingano zo kurinda ibikorwaremezo Leta igenda yegereza abaturage kuko nta muntu n’umwe biba bidafitiye akamaro mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

SRC:RNP

Related posts

Facebook irizeza internet ihendutse muri Africa

Emma-marie

Umwe yaburiwe irengero nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye muri Nyabarongo

Emma-Marie

Kayonza: Uwemeyimana yahereye kuri zeru none yiguriye umurima abikesha gutubura imigozi y’ibijumba

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar