Guhera tariki ya 25 Werurwe 2021 abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ubujura nibwo batangiye igikorwa cyo gushakisha abantu bacyekwagaho kwiba batiri (Batteries) zabaga ku minara y’ikigo gishinzwe gukwirakwiza itumanaho mu Rwanda (IHS RWANDA LTD’s).
Muri icyo gikorwa ku ikubitiro habanje gufatwa abantu bane, bafatanwa batiri 32 bakaba baraziguraga zibwe, bakazigura mu buryo bwo kugura ibyuma bishaje ibyo bakunze kwita inyuma. Nyuma haje gufatwa n’abandi bantu batatu bacyekwaho kugira uruhare kuba aribo bafunguraga izo batiri ku minara bakajya kuzigurisha, aba bose bafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu mirenge itandukanye ari naho bibaga izo batiri.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’ikigo cya IHS RWANDA LTD, aho bavugaga ko bamaze iminsi bibwa zimwe muri batiri ziba ku minara yabo.
CP Kabera yakomeje avuga ko nyuma yo gufata bariya bane bari bafite batiri, bucyeye bwaho tariki ya 26 Werurwe haje gufatwa abandi bantu batatu aribo Hategekimana Elissa w’imyaka 24, Bigirimana Jean Damascene bakunze kwita Kayuku w’imyaka 28 na Ishimwe James bakunze kwita Rasta w’imyaka 29. Aba bacyekwaho kugira uruhare mu kurira iminara bagafunguraho izo batiri bakazigurisha abandi bane bafatanwe batiri 32.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abantu ko Polisi itazahwema gufata abacyekwaho kwiba no gukora ibindi byaha. Yavuze ko atari ubwa mbere mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose hafashwe abantu bangiza ibikorwaremezo babyiba.
Yakanguriye buri muturarwanda kumva ko afite inshingano zo kurinda ibikorwaremezo Leta igenda yegereza abaturage kuko nta muntu n’umwe biba bidafitiye akamaro mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
SRC:RNP