Image default
Amakuru

U Buhorandi bwasabye imbabazi ku bw’uruhare bwagize mu mateka y’ubucakara bw’Abanyafrika

Minisitiri w’intebe w’Ubuholandi, Mark Rutte, uyu munsi yasabye imbabazi, mu izina ry’igihugu cye, ku ruhare cyagize mu mateka y’ubucakara bw’Abanyafrika.

Abahanga mu by’amateka bavuga ko abacuruzi b’Abaholandi bagurishije mu bucakara Abanyafrika barenga 500,000 muri z’Amerika, cyane cyane muri Brezil n’ibirwa bya Karayibe.

Bavuga ko abaturage b’Ubuholandi bafite ishema rikomeye ko igihugu cyabo cyari igihangange mu mateka y’ubucuruzi bwambukiranya inyanja, ariko abana babo ntibigishwa amateka nyayo y’uruhare rwacyo mu bucakara.

Mu ijambo ry’iminota 20 yagejeje ku gihugu binyuze ku mateleviziyo, minisitiri w’intebe, Mark Rutte, yagize, ati: “Uyu munsi nsabye imbabazi. Imyaka amagana n’amagana, leta y’Ubuholandi n’abari bayihagarariye bakoze ubucakara kandi babyungukiramo. Yego birumvikana ko nta ruhare abariho muri iki gihe babigizemo, ku buryo hari uwakumva afite icyo yishinja. Ariko leta y’Ubuholandi yirengereye umutwaro w’amabi y’ubucakara n’ingaruka zayo zikiboneka muri iki gihe.”

Minisitiri w’intebe w’Ubuholandi, Mark Rutte

Rutte yasabye imbabazi biturutse kuri raporo yamuritswe mu mwaka ushize n’akanama leta yari yarashyizeho mu 2020 kugirango gasesengure uruhare rw’Ubuholandi mu mateka y’ubucakara. Raporo ivuga ko leta ikwiye kwemera ko ubucakara ari “icyaha cyibasiye inyokomuntu” kandi ko igomba kubitangira indishyi ku bakomoka ku bacakara.

Minisitiri w’intebe Rutte yatangaje ko guverinoma yagize iyayo imyanzuro iri muri iyi raporo. Ariko mu cyumweru gishize, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko idashobora gutanga indishyi. Ahubwo uyu munsi yavuze ko igiye gushyiraho ikigega cy’amayero miliyoni 200 yo guhangana n’ingaruka z’ubucakara mu Buholandi n’ahahoze koloni zabwo.

Hashize imyaka 160 Ubuholandi buciye ubucakara, ariko imiryango iharanira inyungu z’abakomoka ku bacakara bavuga ko butahise bucika burundu. Bityo kuri bo hashize imyaka 150.

Leta y’Ubuholandi si yo ya mbere yemeye ko ubucakara ari icyaha cyibasiye inyokomuntu. Inteko ishinga amategeko y’Ubufaransa yabyemeje mu 2015.

Naho ku birebana n’imbabazi, mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka, Igikomangoma William w’Ubwongereza yatangaje ko “ababajwe cyane” n’amateka y’ubucakara. Ati: “Ubucakara bwari ishyano. Ntibwari bukwiye kubaho.” Ntiyageze ku rwego rwo gusaba imbabazi, ariko yunze mu ryo se, Charles, ubu wabaye umwami, nawe wavuze mu mwaka ushize ko “ubucakara bwari ishyano riteye ubwoba.

@VOA

Related posts

Umukozi wa REG yaguwe gitumo yakira ruswa

Emma-Marie

Ngororero: Barishimira ibyagezweho mu myaka 28 ishize u Rwanda rubohowe

Emma-Marie

Ubushinjacyaha bwasabye ko Félicien Kabuga avanwa mu Bufaransa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar