Image default
Sport

Man Utd: Paul Pogba avuga ko ‘atishimye’ kandi ‘agomba kugenda’

Paul Pogba “ntiyishimye” muri Manchester United kandi “agomba guhindura amakipe” mu igura n’igurishwa ry’abakinnyi ritaha ryo mu kwezi kwa mbere, nkuko Mino Raiola ushinzwe kumushakira isoko abivuga.

Kontaro y’uyu mukinnyi w’Umufaransa ukina hagati mu kibuga izarangira mu kwezi kwa gatandatu mu 2022.

BBC yatangaje ko Pogba w’imyaka 27, amaze gukina imikino umunani gusa ya Premier League muri uyu mwaka w’imikino, abanza mu kibuga mu mikino itanu muri iyo, ndetse ku wa gatandatu ni bwo yatsinze igitego cye cya mbere muri uyu mwaka.

Raiola yagize ati: “Paul ntiyishimye. Ntabwo agishobora gutangaza ibyo atekereza nkuko yakabyifuje kandi nkuko biba byitezwe kuri we”.

Yakomeje abwira ikinyamakuru Tuttosport cyo mu Butaliyani ati: “Agomba guhindura amakipe; agomba guhindura akajya ahari undi mwuka”.

“Afite kontaro izarangira mu mwaka umwe n’igice uri imbere, ariko ntekereza ko umuti mwiza cyane ku mpande zombi ari ukumugurisha ku isoko ritaha”.

Raiola yavuze ko bitari “ku bushake” bwa Pogba kongera amasezerano muri United.

Mu mwaka wa 2016 ni bwo Pogba yasubiye muri United avuye muri Juventus aguzwe miliyoni 89 z’amapawundi. Ntabwo ahisha ko yifuza gukinira Real Madrid.

Mu kwezi kwa cumi na kumwe, umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Didier Deschamps yavuze ko Pogba “adashobora kwishima” kubera ukuntu afashwe muri United.

Mu mwaka ushize w’imikino, Pogba yakiniye United imikino 22 gusa mu marushanwa yose kubera imvune ku kagombambari, ariko mu kwezi kwa munani Raiola yavuze ko hagiye kubaho ibiganiro kuri kontaro nshya.

Ariko, ku wa mbere Raiola yavuze ko igihe cya Pogba muri United ubu “kirangiye”.

Yagize ati: “Ntacyo bimaze kubica ku ruhande. Icyiza kurushaho ni ukubivuganaho neza, kureba imbere no kudapfusha ubusa igihe”.

Related posts

Paul Pogba yavuze ko yibasiwe n’igico cy’abagizi ba nabi

Emma-Marie

Umupira Diego Maradona yari yambaye atsinda igitego cy”Akaboko k’Imana’ waguzwe akayabo

Emma-Marie

Abakinnyi ba Senegal bahize umuhigo kubw’umutoza wabo Aliou Cissé uri ku gitutu

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar