Image default
Ubutabera Uncategorized

Abatangabuhamya mu rubanza rwa Claude Muhayimana bagaragaje uruhare rwe mu bitero byahitanye Abatutsi

Icyumweru cya kabiricy’iburanisha ku munsi wa gatandatu w’urubanza ruri kubera i Paris mu Bufaransa, Urukiko rwumvise abatangabuhamya baregera indishyi mu rubanza rwa claude Muhayimana , ushinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyamakuru bakorana n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax press bari i Paris baratangaza ko kuri uyu wa mbere, Urukiko rwa Paris mu Bufaransa ruburanisha ibyaha mpanabyaha, rwumvise abaregera indishyi mu rubanza ruregwamo Claude Muhayimana.

Ubuhamya bw’aba batangabuhamya ntibushinja cyangwa ngo bushinjure yewe nta n’indahiro bakorera imbere y’urukiko gusa bemerera urukiko kuvugisha ukuri. Amakuru batanga akaba yifashishwa n’ubushinjacyaha.

Mu rwego rw’umutekano wabo muri iyi nkuru ntituri butangaze amazina y’abatangabuhamya turakoresha inyugu A, B, C

Umutangabuhamya A wavutse mu 1949 avukira mu Bisesero mu cyahoze ari Komine Gishyita ku Kibuye, ubu ni mu Murenge wa Rwankuba mu Karere ka Karongi.

igihe cya Jenoside yari umuhinzi mworozi, Umugorewe n’abana 10 bose barishwe , Umuryango we w’abantu barenga 80 kwa Se na Nyina barishwe bose harokoka we na murumuna we.

Claude Muhayimana

Yakomeje avuga ko mu 1994 batewe n’ibitero biturutse impande zose babanza kugerageza kwirwanaho bigera aho haza abasirikare n’abajepe n’interahamwe bazenguruka umusozi babarusha imbaraga.

Aho bari bahungiye hari  n’abatutsi baturutse ahandi hatari mu Bisesero babonye ko abo mu Bisesero bagerageje kwirwanaho baza kubiyungaho.

Ati “Tariki  13-14 Gicurasi 1994 nibwo bagose umusozi barishe n’abagore n’abana nta wasigaye, umusozi wose wari wuzuye imirambo. Kutugeraho bakoreshaga bisi n’izindi modoka, hari abagize uruhare rwo gutwara izo modoka, bamwe bicaga n’abantu imodoka zari nyinshi harimo daihatsu, bisi n’izindi , abari bazitwaye hari abo twamenyemo.”

Umucamanza : Uyu uregwa hano nawe waramubonye?

A: Muhayimana yakunze gutwara interahamwe yanagize uruhare mu kwica.

Umucamanza : Waramubonye cyangwa barabikubwiye?

A: Nari nsanzwe muzi, uyu uri hano niwe Muhayimana  mbere ya jenoside yatwaraga akamodoka k’umutuku yagize uruhare mu gutwara interahamwe no mu bwicanyi. Mbere yari umushoferi  muri jenocide yatwaraga daihatsu y’ubururu yari umushoferi yaranicaga.”

Umucamanza: Mwakoreshaga iki mwirwanaho?

A: Inkoni, amabuye, n’amacumu

Umucamanza: Claude mwari musanzwe muziranye?

A: Ntitwari inshuti ntibyari na ngombwa kumenyana, ariko iwacu iyo imodoka itambutse baravuga ngo ni iya nyanaka

Umucamanza: Wiboneye claude atwaye?

A: Yari ayitwaye yanavagamo

Umucamanza yakomeje abaza A uko yarokotse, undi amusubiza ko bamurashe ntapfe hanyuma agahungira mu bihuru kugeza ubwo Abafaransa baje bakavuga ngo abarokotse nibave mu bwihisho (Bavuganaga n’abazi igifaransa) hanyuma babasaba kwerekana imirambo mishya ngo bemere ko hari abantu barimo kwicwa.

Ati “Twaberetse imirambo ibiri yari igishyushye baravuga ngo birabababaje, baratubwiye ngo dusubire aho twari twihishe, bavuga ko bazagaruka kutureba nyuma y’iminsi itatu. Dusohoka mu bihuru interahamwe zamenye ko tugihari nijoro baraduteye bicamo benshi, abagera kuri 1/2 barahaguye njye ni isasu bandashe [….]ryari rigiye gufata n’ahandi hose[…] aha hoseee . Abafaransa bagarutse badushyize hamwe baduha imyenda n’ibyo kurya n’inkomere barazivura baturindiye aho, interahamwe ntizari zikibasha kutugeraho Kugeza Ubwo batujyanye ahantu Hari abasirikare b’inkotanyi ni uko narokotse.”

Yakomeje ati “Icyo nongeraho, twishwe n’agahinda k’abacu bishwe bazira ubwoko, abantu bose babigizemo uruhare bakwiye kubiryozwa . Birakwiye ko natwe baduha indishyi. Nawe ari wowe bakakwicira umugore n’abana ( sinifuje ko byakubaho) wakifuza ko babiryozwa, ubutabera bukabakurikirana, nawe ukabona indishyi

Abandi batanze ubuhamya kuri uyu wa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021 bagaragaje uburyo ibitero byagabwe aho bahungiye byahitanye ababo n’ingaruka byabagizeho.

Abagore bishwe urw’agashinyaguro

B we yagaragaje uburyo abagore bishwe babanjwe kwambikwa ubusa bakabatema bahereye ku maguru kugeza ku matako, naho abana bakicwa bakubitwa ku nkuta za kiliziya ya Kibuye.

C we yagarutse ku buryo ibitero byakajije umurego ubwo ku musozi w Gitwa bahungiyeho hagwaga umujandarume ubwo abatutsi birwanagaho, ari nabwo mukuru we wo kwa se wabo wari umutayeri mu mujyi wa Kibuye yishwe umurambo we ukajyanwa mu modoka n’abaje mu bitero kuko ubuyobozi bwari bwasezeranyije ko nibamubona bazagororerwa.

Yabihuje n’uko uyu uregwa Muhayimana Claude yazaga atwaye imodoka zirimo abaje mu bitero aho ku Gitwa ndetse ngo uwo mwene wabo yaramumenye avuga ko ari we utwaye abaje kwica.

Abaregera indishyi bose bagaragarije urukiko ko bakeneye ubutabera kubera ingaruka ibikorwa bibi bakorewe muri jenoside byabagizeho ingaruka.

Hagati aho ariko, ikibazo cy’indishyi mu butabera bw’u Bufaransa ku baregwa ibyaha bya jenoside ntikirahabwa umurongo.

Ubutabera bwemera ko abemerewe kuzihabwa ari abatuye ku mugabane w’u Burayi gusa.

Ikirego kuri iyi ngingo cyarakiriwe kikazaburanishwa ku itariki 6 Ukuboza hanafatwa umwanzuro niba n’abatuye hanze y’u Burayi bahabwa indishyi baregera muri izi manza.

Tariki 22 Ugushyingo 2021 , mu Rukiko rwa Rubanda I Paris mu Bufaransa ‘Cour d’assises’ nibwo hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana, umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, ushinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

 

Related posts

FERWAFA yatanze ikirego muri RIB

Ndahiriwe Jean Bosco

Urubanza rwa 32 baregwa kuba muri P5 na FLN rurakomeje mu rukiko rwa gisirikare mu Rwanda

Emma-marie

Urukiko rwemeye ubujurire ku cyemezo cyuko Kabuga ‘adashobora gukomeza kuburanishwa’

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar