Image default
Ubutabera

Urubanza rwa 32 baregwa kuba muri P5 na FLN rurakomeje mu rukiko rwa gisirikare mu Rwanda

Urubanza rw’abantu 32 bakekwaho kuba mu mitwe y’ingabo ya P5 na FLN irwanya Leta y’u Rwanda rwakomeje uyu munsi mu rukiko rukuru rwa Gisirikare ruri i Kigali.

Abaregwa bari kwisobanura ku byaha bakurikiranyweho birimo icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe hagamijwe kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bamwe bemera ibyo bashinjwa bakabisabira imbabazi, abandi bavuga ko batwawe muri iyo mitwe ku ngufu.

BBC yatangaje ko mubisobanuye uyu munsi harimo uwarindaga umutekano wa Majoro wacyuye igihe mu ngabo z’u Rwanda Mudathiru Habib.

Uyu niwe unafatwa nk’ukuriye itsinda rinini ry’abaregwa muri uru rubanza.

Mbarushimana wamurindaga yabwiye urukiko ko atemera icyaha ariko ko yemera ko yajyanywe mu mutwe w’ihuriro ry’abarwanyi wa P5 mu burasirazuba bwa Kongo anyuze mu gihugu cy’u Burundi.

Uyu kimwe n’abandi bagiye bahuriza ku kuba koko baragiye mu mutwe wa P5 ariko bakavuga ko bitaturutse ku bushake bwabo.

Bavuga ko ahubwo ababajyanye bababeshye ko bagiye kubashakira akazi.

Bagaragara ko ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-25; bamwe bavuga ko nta kazi bari bafite mu Rwanda.

Abandi bavuze ko bakoraga imirimo yo kwirwanaho nko gufasha abubatsi, gukora amasuku n’ibindi.

Bakavuga ko muri Kongo bagiyeyo banyujijwe i Burundi bijejwe utuzi dutandukanye cyane cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ngo no guhembwa umushahara utubutse.

Babwiye urukiko ko mu mashyamba ya Kongo ababigishaga barimo ababaye mu gisirikare cy’u Rwanda RDF ngo bakababwira ko mu Rwanda nta bwisanzure buhaba.

Ngo nta na demokrasi, kandi ko ubwo bafataga u Rwanda muri 94 ibyo bemerewe ntabyo bahawe ari nayo mpamvu barwanya ubutegetsi buriho.

Ababunganira babwiye urukiko ko bitari ku bushake bwabo kujya mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ngo bagiyeyo aruko bijejwe guhabwa akazi hanze y’igihugu kandi ko kuva muri iyo mitwe y’abarwanyi bitari byoroshye ku bw’umutekano wabo.

Kuri ibyo ariko Majoro Habib Mudathiru yavuze ko bareka kubeshya urukiko ngo bajyanywe muri Kongo ku gahato.

Yasobanuye ko kuva muri iyo mitwe utorotse ukagaruka mu Rwanda byari byoroshye bityo ko badakwiye guhakana icyaha.

Majoro Mudathiru ugaragara mu rukiko afite ibikomere ku kuguru kandi yitwaje imbago bivugwako yarasiwe mu mirwano mu burasirazuba bwa Kongo akazanwa mu Rwanda kimwe n’abandi bahafatiwe.

Aburana yemera kuba yari mu mutwe w’inyeshyamba za RNC ziri mu ihuriro rya P5.

Iburanisha rizakomeza kuri uyu wa kane.

Related posts

“Ingénier cyangwa kapita ntibubaka’ Dr. Munyemana yatangaga amabwiriza yo kwica Abatutsi”

Emma-Marie

Umuhungu wa Bucyibaruta ati “Mama ni Umututsikazi […] Papa nta ruhare yagize muri Jenoside”

Emma-Marie

Dr Munyakazi yakatiwe igifungo cy’imyaka gisubitse

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar