Ku mugoroba wa tariki ya 15 Nzeri nibwo Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Katabagemo mu kagari ka Rugoma yasanze abantu 27 bicaye mu kabari banywa inzoga z’inkorano. Nubwo barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bakanywa inzoga bitemewe, aba bantu barimo kunywa inzoga itujuje ubuziranenge izwi ku izina rya Cungumuntu.
Yagize ati “Hari ku mugoroba nka saa moya umuturage ahamagara abapolisi ababwira ko hari ahantu barimo gupima inzoga kandi bitemewe muri ibi bihe byo kurwanya Koronavirusi. Abapolisi bahise bagera muri ako gasantire basanga koko mu nzu huzuyemo abantu barimo kunywa inzoga nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya COVID-19 bubahirije.”
Aba bantu usibye kuba barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, barimo no kunywa ikinyobwa kitujuje ubuziranenge bakunze kwita Cungumuntu.
Ati “Umuntu wanyoye kiriya kinyobwa acika intege mu gitondo ntagire umurimo akora, uwakinyoye kandi agira amahane cyane ku buryo giteza ibibazo by’umutekano mu baturage nko kurwana ndetse n’amakimbirane mu miryango.”
Yakomeje ashimira abatanga amakuru anasaba n’abandi kujya bayatanga bityo bafatanyirize hamwe kurwanya icyorezo cya COVID-19 gicike ubuzima buzasubire uko bwahoze.
SRC:RNP