Image default
Amakuru

Abaturiye ahacukurwa amabuye y’agaciro bifuza kubona inyungu ibuvamo

Abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bagaragaza ko nubwo hari uduce ducukurwamo amabuye y’agaciro ngo nta bikorwa by’iterambere bihagaragara.

Ikigo gishinzwe mine, peterole na gaz cyizeza ko gahunda yo gusaranganya umusaruro uturuka mu mabuye y’agaciro izasiga hari umusanzu itanze mu iterambere cyane ko yari imenyerewe mu baturaye amapariki.

Mu bice byinshi by’igihugu hashize igihe hacukurwa amabuye y’agaciro y’ubwoko bunyuranye. Aya atanga imirimo ku basaga ibihumbi 60. Abaturage bavuga ko nta bikorwa bidasanzwe ba nyir’amasosiyete y’ubucukuzi bagaragaramo usibye nk’umuganda, gutanga za mutuweli n’ibindi, ibintu basanga bakwiye gutera intambwe bakagira uruhare mu bikorwa bigari kuko binjiza agatubutse.

Koperative y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Ruli, Komikagi yamaze kubaka inzu mberabyombi. Iyi ngo ifasha mu kwakira ibikorwa bitandukanye bifasha abatuye umurenge wa Ruli muri rusange nk’uko bisobanurwa n’ubuyobozi bwayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime Francois asanga hari ibikorwa bifatika abafite ibigo bicukura amabuye y’agaciro bakabaye bafashamo uturere acukurwamo.

Abasesengura iby’ubukungu bagaragaza ko kuba u Rwanda rufite ahantu henshi hacukurwa amabuye y’agaciro byari bikwiye kujyana n’iterambere rusange ryaho, ariko ahenshi ngo nta kimenyetso cy’iterambere kiharangwa.

Ku itariki ya 13/9/2016 nibwo inama y’abaminisiiri yemeje gahunda yo gusaranganya 10% by’amafranga aturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ni igikorwa umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe mine, petrole na gaz Dr Ivan Twagirashema asanga kizasigira inyungu nyinshi uturere ducukurwamo amabuye y’agaciro mu gihugu.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buza ku mwanya wa 2 mu kwinjiza amadovize mu gihugu. Umwaka ushize bwinjije miliyoni 516 z’amadolari ya Amerika, mu gihe muri 2020 hari hinjiye miliyoni 730 naho muri 2019 zari miliyoni 412 z’amadolari. Iri gabanuka ryaturutse ku ngaruka za covid 19. Gusaranganya umusaruro w’ibyo igihugu cyinjiza byakorwaga ku baturiye amapariki.

@RBA 

Related posts

Kigali: How science is tackling malnutrition through City Farm

Emma-Marie

Abamotari 80 bafatiwe mu mujyi wa Kigali

Emma-Marie

Gatsibo: Haravugwa imyigaragambyo y’abanyeshuri ba Gakoni Adventist College

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar