Abagize Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana n’umugore mu Karere k’ibiyaga bigari ‘COCAFEM GL’ mu Karere k’Ibiyaga bigari barashima intambwe igihugu cy’u Rwanda cyashyize mu gukumira no kurinda umugore ihohoterwa aho riva rikagera.
Muri iyi nama yitabiriwe n’abanyamuryango ba ‘COCAFEM GL’ yabereye i Kigali kuri uyu wa Kabiri, yitabiriwe n’abagize iri huriro ryo kurwanya ihuriye no kurwanya no gukumira ihihoterwa rishingiye ku gitsina, inzego za Leta ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda ryita ku bagore, yamurikiwemo ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Hanasuzumwe kandi ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ryashyiriweho umukono i Kampala tariki 15-16/12/2011 rigeze, muri aya masezerano hakaba harimo ingingo ivuga ku byo gushyiraho inkiko zihariye ziburanisha abakekwaho ibyaha byo guhohotera abagore n’abana, ndetse no gushyiraho uburyo bwo kohererezanya abakoze ibyaha by’ihohoterwa hagati y’ibyo bihugu.
Banarebeye hamwe imyanzuro ya Loni, ishami ry’akanama gashinzwe umutekano yiswe 1325 ikubiye mu nkingi eshatu zirimo kurinda, gukumira no kugira uruhare mu gukumira no gukemura amakimbirane ashamikiye ku ihihoterwa rishingiye ku gitsina.
Mutumwinka Marguerite, Perezidante wa COCAFEM yashimye Leta uruhare rwaLeta y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose ryakorerwa umugore, ashima n’ uburyo hashyizeho amategeko ndetse n’ingamba hagamijwe kubungabunga umutekano w’umugore we zingiro ry’umuryango.
Yavuze ko abanyamuryango ba COCAFEM biyemeje guteza imbere ihame ry’uburinganire, uburenganzira bw’umugore, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore mu rwego rw’ubukungu no kumushishikariza akajya mu myanya ifatirwamo ibyemezo, ibyo kandi u Rwanda rukaba rwarabiteyemo intambwe ishimishije.
Avuga ko u Rwanda rumaze gukora ibitari bike, birimo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, harimo inzego 3 zirimo gukumira ihohoterwa, kurwanya umuco wo kudahana, no kurwana kubakorewe ihohoterwa aho bigaragara mu Rwanda ko imibare yagiye yiyongera kubera ko kuri ubu byamaganwa kandi bikagaragazwa.
Yagize ati : “Uyu munsi umugore wo mu Rwanda yubakiwe ubushobozi, ibi bikamufasha kubaka umuryango we, ari mu rwego rw’ubukungu, mu rwego rw’amategeko no mu bindi.”
Ku kijyanye n’umubare w’abagore bitabira kujya mu myanya y’ubuyobozi, yavuze ko “Mu nzego z’ibanze imibare iracyari mike, ariko hari impamvu nyinshi. Kimwe gikomeye kubera umuco w’Igihugu cyacu abantu baracyitinya, henshi mu mirenge nta bantu bitabira kujya mu nzego zitorerwa, kuko bamwe usanga bakora imirimo isabirwa akazi nk’abarimu, abaganga n’indi itandukanye.”
Ingamba zo gukumira ihohotera ziratanga icyizere
Hitimana Jean Baptiste, umukozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ushinzwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina yashimangiye ko u Rwanda ruhagaze neza nubwo hakiri byinshi byo gukora cyane cyane mu nkingi 3 zirimo gukumira, kwamagana umuco wo kudahana ndetse no gutanga ubufasha kubahuye n’ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Yagize ati “Iyo urebye ingamba zagiye zishyirwaho mu Rwanda ziratanga icyizere ariko haracyari byinshi byo gukora. Nka Isange one stop center zagiye zishyirwaho mu gihugu hose ndetse zegerezwa abaturage mu bigo nderabuzima, bifasha abaturage kubona ubufasha kubahohotewe.”
Mu myaka 30 ishize, akarere k’ibiyaga bigari karanzwe n’amakimbirane, intambara, byose byateje umutekano muke mu rwego rw’akarere. Muri izi ntambara zo mu karere, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagiye rikoreshwa nk’intwaro.
Rose Mukagahizi