Image default
Abantu

Isabel dos Santos yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Umushinjacyaha mukuru wa Angola Helder Pitta Groz yemeje ko iki gihugu cyatanze impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Isabel dos Santos umukobwa w’uwahoze ari perezida Jose Eduardo dos Santos, nk’uko ibiro ntaramakuru Angop bibivuga.

Groz yavuze ko abategetsi ba Angola barimo gukorana na Interpol ngo babone Isabel.

Uyu aregwa n’abategetsi ba Angola gusesagura no kwiba umutungo wa rubanda mu gihe yari akuriye kompanyi y’ingufu ya leta, Sonagol.

Leta ya Luanda yatanze ibirego byinshi bisaba Isabel kwishyura arenga miliyari $5. We yahakanye ibirego byose aregwa.

Angola court seizes assets of Africa's richest woman Isabel dos Santos –  Nehanda Radio

Mu kiganiro na New York Times, Isabel yavuze ko yaboneka igihe cyose yakenerwa ngo abazwe.

Yabwiye iki kinyamakuru ati: “Aho ntuye harazwi, aho mba ndi hose naho barazwi.”

Yongeraho ati: “Ntabwo nahunze. Nta muntu nihisha”, yavuze ko aba i London.

Mu 2011, Isabel yatangajwe na Forbes nk’umugore ukize kurusha abandi muri Africa n’umutungu wabarirwaga kuri miliyari $3.,5 ubu avuga ko ibirego ashinjwa bifite imvo za politike.

Ntavuga rumwe n’ubutegetsi bwasimbuye se, kandi yashyamiranye nabwo igihe se yapfaga we akifuza ko yashyingurwa muri Espagne aho yapfiriye yaragiye kwivuza.

Se, Eduardo, yavuye ku butegetsi mu 2017 nyuma y’imyaka 38 ategeka Angola.

Isabel Dos Santos: Former Angolan President's Daughter Ordered to Repay  $500m - Arise News

Inkiko zo muri Angola zivuga ko Isabel yavanye umutungo we mu gusahura igihugu ashyira hanze no mu mitungo myinshi itimukanwa.

Forbes ivuga ko kuva se yava ku butegetsi nawe akavanwa mu bafite imbaraga mu gihugu imitungo ya Isabel yayoyotse.

Ni nyuma y’uko leta igerageje kugaruza ibyo imushinja ko yasahuye igafatira imitungo ye, ndetse n’abategetsi ba Portugal, aho yari afite imitungo, nabo bakabigenza batyo.

@BBC

Related posts

Kirehe: Abakobwa batatu na nyina baracyekwaho kwica Se bamutemaguye

Emma-marie

Lieutenant General Jacques Musemakweli yitabye Imana

Ndahiriwe Jean Bosco

Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya rurashinjwa amahugu

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar