Image default
Amakuru

Ikibazo cy’ibiciro by’ingendo bihanitse cyagejejwe kuri Minisitiri w’Intebe

Abaturage bagejeje ikibazo cy’ibiciro by’ingendo bihanitse kuri Minisitiri w’Intebe, nawe akaya yatangaje ko inzego zibishinzwe zizabifataho umwanzuro mu gihe cya vuba.

Ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente, ku mugoroba wo kuri uyu wa  20 Ukwakira 2020 hanyujijwe ubutumwa bugira buti “Twakiriye ibibazo by’abaturage birebana n’izamuka ry’ibiciro byo gutwara abantu. Minisitiri w’Intebe hamwe n’inzego zibishinzwe bazabifataho umwanzuro mu gihe cya vuba”.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu biganiro ku ma radio ndetse na televiziyo, Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bakomeje kugaragaza ko bababajwe n’ibiciro by’ingendo byatangajwe mu cyumweru gishize n’ikigo cya leta RURA gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe.

Mu buryo busa n’ubuhuriweho na benshi kandi bwagutse, baravuga ko ibyo bicirico bidashyize mu gaciro kubera ibihe bibi by’ubukungu rubanda irimo kubera Covid-19.

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda ndetse no mu mahanga, nta yindi nkuru nyamukuru yavuzweho cyane mu Rwanda kuva mu mpera z’icyumweru gishize ndetse n’iki gitangiye.

Ukuriye ikigo RURA avuga ko bari gushaka “igiciro gikwiriye kitaremereye umuturage”, ariko akavuga ko ibyo bitagiye gukorwa “uyu munsi”.

Muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo Abanyarwanda bari bamaze iminsi 45 mu mabwiriza yo kuguma mu rugo, basohotse basanze leta yazamuye ibiciro by’ingendo.

Mu mujyi wa Kigali, ibyo biciro byari byazamuwe hagati y’amafaranga 115 na 233, kuko imodoka rusange zategetswe gutwara abangana na 1/2 mu kwirinda Covid-19 .

Nyuma y’uko leta yemeye ko imodoka zongera gutwara abantu nka mbere, kuwa kane ushize RURA yatangaje ibiciro bishya. Nko mu mujyi wa Kigali byagabanutseho amafaranga hagati ya 40 na 30.

Bamwe bahise bavuga ibiciro byagombaga gusubira nka mbere kuko impamvu byazamuwe mu kwezi kwa gatanu leta yayivanyeho.

Abandi babyise akarengane gakorerwa rubanda mu nyungu z’abashoramari bacyeya bafite amasoko yo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

Kuri Twitter, inkubiri yo kwamagana ibi biciro yakomeye cyane muri iyi Weekend, bikorwa n’abaturage basanzwe, abahanzi, bamwe mu bakuriye ibigo byigenga n’abandi…

Hashtag #NewTransportTarrifs na #RURA4TransportFairness nizo cyane cyane zifashishijwe, ibyanditswe n’umuhanzi Clarisse Karasira asaba impinduka, byo byateye RURA kumusubiza kuri urwo rubuga.

Bamwe banibajije icyo inteko ishingamategeko ibamo ‘intumwa za rubanda’, iri gukora mu kubavuganira ngo ibiciro bihinduke nk’uko babyifuza.

Abadepite babiri, Frank Habineza wo mu ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Christine Mukabunani wa PS-Imberakuri (igice cyemewe na Leta kitari icya Bernard Ntaganda), babwiye ibinyamakuru by’imbere mu gihugu ko “bazageza iki kibazo mu nteko”.

Mu ijoro ryo ku cyumweru, Patrick Nyirishema ukuriye ikigo RURA yagiye kuri televiziyo y’u Rwanda avuga ko ‘ikibazo kitari mu mibare [ibiciro] ahubwo kiri mu bushobozi bucyeya’ bw’abaturage.

Ati: “Turumva ibibazo bihari, turumva uburemere bw’ibibazo byateywe na Covid-19…”

Nyirishema avuga ko bari gushaka “igiciro gikwiriye kitaremereye umuturage ariko nanone n’utanga serivisi nawe abone uburyo bwo kuyitanga.”

Yongeraho ati: “Ariko uyu munsi ntabwo navuga ngo tugiye kuvugurura ibiciro kuko nanone ibyo biciro tuba twarabyizeho…”

Photo:Intyoza.com

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Mu byumweru bibiri bishize abasaga ibihumbi 27 bafashwe batambaye udupfukamunwa-Min. Shyaka

Emma-marie

Kigali: How science is tackling malnutrition through City Farm

Emma-Marie

Kigali: Ibintu byahindutse Inyamirambo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar