Image default
Abantu

Musanze: Abagore bakoraga ‘fromage’ bavuga ko bahombejwe na Covid-19

Uwizerase Denyse, ushinzwe umutungo ‘Fromagerie Lumiere’ avuga ko bahangayikishijwe n’ibihombo bahuye nabyo kubera kubura amasoko dore ko umubare munini wa fromage bakoraga bazigurishaga mu bihugu bihane imbibe n’u Rwanda.

Uru ruganda ruzwi nka Fromagerie Lumiere rukorera mu Murenge wa Nkotsi ahazwi nk’i Nyakinama mu Karere ka Musanze, rwatangiye gukora mu 2015, aho ngo isoko ryabo ahanini ryabaga muri Kigali, mu gihe serivise zose zari zarahagaze kubera iki cyorezo, byatumye n’aho babakomorewe gukora basanze amasoko bari bafite amenshi muri yo yarahagaze, bituma nabo batangira guhura n’ibihombo.

Uwizera avuga ko ugereranyije n’ibyo binjizaga Covid-19 itaraza byagabanutseho hejuru ya 80%. Ibi ngo byatewe n’uko ibyo bakora akenshi bikundwa n’abafite ubushobozi ikindi ngo ni uko ari ikiribwa bita ko atari icy’ibanze bituma batihutira kukigura.

Ati “Covid-19 ikiza twafunze mu gihe cy’amezi atatu, tugarutse mu kazi dusanga amasoko menshi  yarahagaze cyane nko muri Kigali kuko niho twagiraga abantu benshi, ikindi burya foromage ni ikiribwa navuga ko kitihutirwa mu biribwa bikenerwa, kuko usanga akenshi zigurwa n’abantu bishoboye gusa, ariko kuko uburyo bwo kwinjiza amafaranga ku bantu benshi bwagabanutse, usanga batakitabira kuzigura nka mbere”

Akomeza avuga ko basaba ubuyobozi kubafasha kubona amasoko yaba ay’imbere mu Gihugu ndetse no hanze yaho kuko bafite ibyangombwa byose bibemerera gukorera ku masoko mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko ikibazo cy’amasoko adahagije ku bikorera bagizweho ingaruka na Covid-19 bakomeje kugishakira umuti ndetse abizeza ko kigomba gukemuka.

Yagize ati ” Covid-19 yateje ibibazo byinshi ku bikorera ndetse habaho kubura amasoko, iki kibazo bakitugejejeho kenshi, ariko turi mu biganiro na NAEB ku buryo bwo kudufasha gushaka amasoko yaba mu Gihugu imbere no hanze yaho, ikibazo turakizi kandi kiri mubyihutirwa kirakemurwa vuba”

Muri Fromagerie Lumiere bafite ubushobozi bwo gukora nibura foromaje 50 ku munsi, aho inini murizo igurishwa 3500frw mu gihe into igura 2000frw.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Kenya: Aba-Rasta barasaba kwemererwa gukoresha urumogi

Emma-Marie

Kigali: Abahoze ari ‘Indaya” bahinduriwe ubuzima-VIDEO

Emma-Marie

Rubavu: Umugabo yiyahuye akoresheje umugozi

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar