Image default
Amakuru

Mu byumweru bibiri bishize abasaga ibihumbi 27 bafashwe batambaye udupfukamunwa-Min. Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof.Shyaka Anastace yatangaje ko igenzura ryakozwe mu gihugu hose mu byumweru bibiri bishize ryagaragaje ko hari abaturage batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, muri abafashwe batambaye udupfukamunwa bakaba basaga ibihumbi 27.

Abaturage bafashwe batambaye udupfukamunwa mu byumweru bibiri bishize basaga ibihumbi 27, abatashye nyuma ya saa tatu z’ijoro barasaga ibihumbi 23, abagiye bafatwa bari mu tubari basaga ibihumbi bitandatu ni mu gihe utubari tutemewe twafunzwe dusaga 1700. Muri ibi byumweru bibiri kandi hafashwe imodoka na za moto zirenga 2000.

Ibi akaba ari ibyatangajwe na Minisitiri Prof. Shyaka mu gikiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Kanama 2020.

Yakomeje agira ati “Wateranya iyo mibare yose mu rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali ugasanga hari aho bigararagara ko bishobora kuba bibi kurusha ahandi[…]muri abo twafashe twasanze n’abayobozi bagera kuri 20 basagaho gatoya bo mu nzego z’umudugudu n’amasibo ni ukuvuga ngo abo rero bo byahitaga biba nk’ako kanya nabo barabizi igihano nta kindi iyo wakoze amakosa nk’ayo muri iki gihe uba wateshutse ku nshingano bikomeye bava muri iyo mirimo ariko bagahanwa nk’abandi baturage”.

Minisitiri Shyaka yakomeze avuga koi bi byarekanya ishusho y’uko Intara n’Umujyi wa Kigali bihagaze mu bijyanye no kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Guverinoma yo kwirinda Covid-19.

Ati “Uko intara zigaragara mu kugenda ziteshuka mu kugaragaramo abakora ibyaha twavuga ko habanza intara y’amajyepfo wenda nukubera ko ari na nini ariko biragaragara ko ari byinshi. Ari utubari ari abatambaye udupfukamunwa biragaragara ko ababirizeho aba ari benshi, ariko biranagaragara ko inzego ziba zahagurukiye kubikurikirana. Indi ikurikiye ni iburengerazuba n’amajyaruguru, umujyi wa Kigali niwo uza inyuma ariko nukubera ko ufite uturere ducye ariko iyo ugereranyije usanga no mu mujyi wa Kigali naho igipimi kiri hejuru”.

Yakomeje avuga ko amagara aseseka ntayorwe kandi ko icyorezo cya COVID-19 kica, asaba abanyarwanda kugira amakenga yo kugitinya bubahiriza amabwiriza yo kwirinda yashyizweho, anibutsa ko buri wese afite inyungu zo kwirinda iki cyorezo.

Mu ijoro ryakeye, Minisante yatangaje ko habonetse abarwayi bashya ba covid-19 bagera kuri 28 babonetse mu bipimo 3,374, abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 2,022.

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko abo barwayi bashya 28 barimo umunani babonetse muri Nyamasheke (bapimwe mu midugudu iri mu kato), umunani muri Rusizi, barindwi muri Kigali (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), bane muri Ngoma n’undi umwe muri Rulindo.

Abantu 21 mu bari barwaye bakize kuri uyu wa Gatanu, naho abamaze gukira bose hamwe baba 1,106, mu gihe abakirwaye ari 911. Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni batanu.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Dr Tedros Ghebreyesus, Umuyobozi mukuru wa OMS aherutse gutangaza ko u Rwanda ruri mu bihugu byihagazeho mu guhangana na covid-19, ibi bikaba byaragezweho kubera amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo yashyizweho ndetse ngo ruhagaze neza mu kurwanya ikwirakwira ryacyo.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

Related posts

Canada: Abantu babiri bishwe batewe icyuma i Québec

Emma-marie

Umurongo Perezida Kagame yatanze ku kibazo cy’ ubutaka bw’abanyarwanda bahunze 1959 ntiwashyizwe mu bikorwa

Emma-marie

I Rubavu habereye impanuka batatu bahasiga ubuzima

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar