Image default
Amakuru

Umurongo Perezida Kagame yatanze ku kibazo cy’ ubutaka bw’abanyarwanda bahunze 1959 ntiwashyizwe mu bikorwa

Ikibazo cy’ubutaka bw’Abanyarwanda bahunze 1959 Perezida Kagame yagihaye umurongo tariki 28/03/2018 akigarukaho 10/07/2020 avuga ko kidakwiye kujya mu nkiko ahubwo ari umukoro w’ubuyobozi kugira ngo bugishakire igisubizo, abo baturage bashakirwe ubundi butaka, ariko nanubu kiracyagaragara mu nkiko.

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi, mu ri iki cyumweru ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2019-2020 mu bibazo yagaragaje ko bikeneye umwihariko kuko bireba abaturage benshi harimo : Ibibazo by’ubutaka , Ahubatswe imidugudu hamwe n’ibibazo by’ubutaka bw’abanyarwanda bari barahunze mu mwaka wa 1959.

Umuvunyi yavuze ko iki kibazo Perezida Kagame yagiyahe umurongo, abadepite bibaza impamvu inzego bireba zitawushyira mu bikorwa.

Yagize ati “Bitewe n’amateka mabi yaranze Igihugu, mu mwaka wa 1959 bamwe mu banyarwanda birukanwe mu mitungo yabo hanyuma Ubuyobozi bwariho icyo gihe buyegurira abaturage, indi abaturage bayituzamo kuko ba nyirayo bari batagihari.  Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 nibwo bamwe mu banyarwanda bari barahunze mu mwaka wa 1959 bagarutse basanga ubutaka bwabo bwaratujwemo abandi baturage, benshi muri bo baratuzwa hagendewe ku mategeko na Politiki y’isaranganya ariko kugeza ubu haracyagaragara abavuga ko badafite aho gutura.

Yakomeje avuga ko Urwego rw’Umuvunyi rwasesenguye ibibazo rwagejejweho rusanga biri mu byiciro bitandukanye kuko hari abagejeje ibibazo byabo mu Nzego zitandukanye basaba gusubizwa ubutaka bwabo ariko ntibyashoboka kubera ko Ubuyobozi bwahuye n’imbogamizi y’uko bigoranye kwimura abaturage benshi batuye muri ubwo butaka bwabo.  Aho Ubuyobozi bwagerageje kubatuza bamwe mu bafite ibyo bibazo ngo ntibabyemera kuko bavuga ko bafite imiryango minini ku buryo ibibanza bahabwa byo guturamo ntacyo byabamarira.

Ni mu gihe kandi tumwe mu Turere bisaba ko hategerezwa igihe kugira ngo tubashe kubona ubutaka bwo kuba twatuzaho bene abo baturage badafite aho kuba ndetse hari n’Uturere tugaragaza ko nta butaka tugifite.

Ati “Ku rundi ruhande hari kandi abaturage biyambaje inkiko ndetse zifata umwanzuro ku bibazo byabo bamwe baratsinda abandi baratsindwa. Ubu byabaye imbogamizi ku Nzego z’Ibanze kuko ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’inkiko ku bibazo nk’ibyo ryagoranye kuko ayo masambu atuwemo n’abantu benshi”.

Mu ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuze ku wa 28/03/2018 atangiza umwiherero w’Abayobozi, yagarutse ku kibazo cy’ubutaka bw’abari impunzi batahutse bagasanga ayo masambu yarahawe abandi baturage avuga ko ikibazo nk’icyo kidakwiye gusuzumwa n’inkiko, ko ahubwo ari umukoro w’Ubuyobozi kugira ngo bugishakire igisubizo.

Ibyo kandi yabigarutseho ku wa 10/07/2020 ubwo yagiranaga ikiganiro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga akabazwa icyo kibazo, avuga ko ubwo icyo kibazo kigihari, Leta igomba kubijyamo igashakira undi muntu ahandi yaba niba aha mbere yavugaga ko ari ahe bitashobotse, avuga ko uwo murongo ari wo wari wafashwe mu gukemura ibyo bibazo.

Umuvunyi mukuru yavuze ko Kuva mu mwaka wa 2016, Urwego rw’Umuvunyi rwagiye rugezwaho bene ibyo bibazo rugasaba Inzego z’Ibanze kubikemura ariko nazo zikagaragaza ko hari imbogamizi kuko ahenshi zasangaga ubwo butaka bwaratanzwe n’Ubuyobozi mu buryo bukurikije amategeko kandi bikaba binagoye gukura imiryango myinshi ituye ku butaka kugira ngo busubizwe umuryango umwe wabwambuwe. Urwego rw’Umuvunyi rusanga ari umukoro w’Ubuyobozi gukemura ibyo bibazo hashyirwa mu bikorwa umurongo watanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

“Ubwo ntihaba hariho kutumvikana hagati y’inzego za Leta?”

Depite Karemera Francis yabajije icyabuze ngo inzego bireba zishyire mu bikorwa umurongo watanzwe na Perezida Kagame.

Ati “Ariko nkibaza uyu munsi inkiko zicyakira ikirego cy’umuntu wari warahunze 59 aregera ubutaka kandi haratanzwe umurongo na leta, inkiko zikemera ibyo birego bamwe bakaburana bagatsinda cyangwa abandi bagatsindwa ubwo ntihaba hariho kutumvikana hagati y’inzego za leta kugirango noneho ibyo birego bye kujya byemerwa kandi bitera ikibazo?”

“Ndumva nta kibazo byakabaye bitera uyu munsi  kandi nyakubahwa Perezida wa Repuburika yabitanzeho umurongo tariki 28/3/2018 yarongeye abisubiraho, ejobundi mu kwezi kwa karindwi 2020 yabisubiyeho rero ngirango ahubwo ni inzego za leta zitubahiriza wenda nk’umurongo uba waratanzwe n’inzego za Leta cyangwa na nyakubahwa perezida wa repuburika”.

Mu bibazo 640 urwego rw’Umuvunyi rwakiriye mu mwaka wa 2019-2020, ibigera kuri 207 bingana na 32.4% bijyanye n’ubutaka.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

Related posts

Understanding the rationale of integration in view of Africa’s gender equality

Emma-Marie

Rusizi: Hari abamaze imyaka isaga itanu bacana umuriro wa REG udashira muri mubazi

Emma-marie

USA zahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 131 yo kurwanya covid-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar