Image default
Amakuru

Nyaruguru yabaye iya mbere mu kwesa imihigo Rusizi iba iya nyuma

Imihigo igaragaza uko uturere twakurikiranye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2019/2020, Akarere ka Nyaruguru kahize utundi, Akarere ka Rusizi kaba aka nyuma.

Byatangarijwe mu muhango wo gusinya imihigo y’umwaka wa 2020-2021, wabereye mu Karere ka Nyagatare, ukitabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mbere y’uko hatangazwa uko inzego zitandukanye zarushanyijwe mu kwesa imihigo y’umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente yabanje kugaragaza inshamake y’uburyo izo nzego zesheje imihigo, agaragaza ibikorwa byagiye bigerwa n’ibipimo byagiye byeswaho.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko mu nzego z’Ibanze (Local Government), imihigo yagezweho ku kigero cya 68,44%, inzego bwite za Leta (Central Government) zashyize mu bikorwa imihigo mu buryo bukurikira: Iterambere ry’ubukungu (Economic Cluster) ryaje ku isonga n’amanota 71,9%, imiyoborere myiza n’Ubutabera (Governance and Justice Cluster) byagize amanota 69,1%PM Ngirente: Naho Iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage (Social Cluster) ryagize amanota 56,3%.

Perezida Kagame hagati ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugu iburyo(kabaye aka mbere) Habitegeko Francois hamwe n’umuyobozi w’Akarere ka Huya kabaye aka kabiri n’uw’Akarere ka Rwamagana kabaye aka gatatu

Ibi byatewe n’uko ibyari biteganyijwe muri uru rwego byadindijwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19. Ku rwego rw’Intara, Intara y’Iburasirazuba ni yo yaje ku isonga n’amanota 73,76%, Intara y’Amajyepfo yagize amanota 73,58%, Umujyi wa Kigali wagize amanota 72,05%, Intara y’Amajyaruguru yagize amanota 61,2% naho Intara y’Iburengerazuba igira amanota 60,8%.

Reba uko uturere twakurikiranye:

1. Nyaruguru 84%

2. Huye 82.8%

3. Rwamagana 82.4%

4. Gisagara 78.3%

5. Nyanza 77.9%

6. Nyamasheke 77.4%

7. Ngoma 77.3%

8. Kicukiro 77.1%

9. Gasabo 76.4%

10. Kirehe 76.2%

11. Kayonza 73.9%

12. Kamonyi 73.6%

13. Nyagatare 69.3%

14. Gicumbi 68.7%

15. Bugesera 68.5%

16. Gatsibo 68.4%

17. Ruhango 67.9%

18. Rubavu 67.8%

19. Burera 66%

20. Nyamagabe 65%

21. Rutsiro 64.6%

22. Nyarugenge 64.6%

23. Rulindo 64.3%

24. Ngororero 61.5%

25. Muhanga 58.7%

26. Gakenke 55.9%

27. Musanze 53.2%

28. Nyabihu 52.9%

29. Karongi 51.2%

30. Rusizi 50%

photo: Village Urugwiro

iriba.news@gmail.com

Related posts

Ubuyobozi bwatunguwe n’imyitwarire y’abanya-Kigali ku munsi wa mbere ‘Guma mu Rugo’ yorohejwe

Emma-marie

WASAC, REB na UR, urugero rw’Ibigo byasesaguye umutungo Leta

Emma-Marie

“Nta tandukaniro rinini hagati yo kubatwa n’ikiyobyabwenge no kubatwa na telephone”

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar