Image default
Amakuru

Menya igitera imyitwarire idasanzwe irimo gusambanya abana cyangwa uwo muhuje isano

Inzobere mu mitekerereze ya muntu n’ibijyanye n’ibitsina, Dr Gakwaya Albert, avuga ko imwe mu myitwarire idasanzwe ya muntu irimo nko gusambanya itungo ndetse no kurarikira uwo mufitanye isano biterwa ahanini n’igikomere cyangwa ihohoterwa umuntu aba yarakorewe mu buto bwe.

Mu bice bitandukanye by’Igihugu hajya humvikana inkuru z’abiganjemo igitsina gabo badukira amatungo bakayasambanya, abandi bagasambanya abana cyangwa abandi bafitanye isano ya bugufi.

Mu kiganiro yagiranye na Iriba News, Dr Gakwaya Albert, yagarutse ku gitera iyi myitwarire.

Avuga ko kuva mu buto, umwana atozwa ko urukundo rwo kwimariramo uwo mufitanye isano kugeza aho akubera umugore cyangwa umugabo ari ikizira, ibi bikarushaho gusobanuka uko umuntu agenda akura, asobanurirwa ko uwo bahuje amaraso ibintu byo kumukunda urukundo ruganisha ku mibonano mpuzabitsina agomba kubiganisha ku bandi. Ati “Kubwira umwana ibi, biba ari ukumurinda ko yazakorera amahano uwo bahuje amaraso cyangwa nawe akayakorerwa”.

 Imyitwarire idasanzwe ku muntu wafashwe ku ngufu

Dr Albert abisobanura muri aya magambo ati “Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abafashe abana ku ngufu baba barafashwe nabi mu mikurire yabo bakaburirwa urukundo bakabura ubarengera

Abafashwe ku ngufu bigirira icyizere gacye gashoboka, usanga ari umuntu urangaye, utigirira icyizere cyangwa se ugasanga niba ari umwana ugasanga yifitemo ubunyamaswa ndetse no mu bugimbi ni uko bimera, usanga atari n’umuhanga mu ishuri. Ikindi ubushakashatsi bwagaragaje, abafashwe ku ngufu ku bantu babazi neza mu mibonano mpuzabitsina y’abashakanye ntibibakundira kuko nabo bashaka gukora nk’uko bakorewe”.

Abantu bafashwe ku ngufu n’abo bahuje amaraso ku bantu b’abagabo, usanga ar’abagabo bagira amahame akomeye bagenderaho, bagira igitsure gikomeye cyane kandi bakunda kwikorera utuntu twose iwabo mu rugo. Ni bene ba bantu ibintu byose biba biri ku murongo, ntibakunda kunyurwa. Iyo ari ababyeyi b’abagabo akenshi bakunda abana babo cyane bakabakunda urukundo ruzageraho rukazavamo igihirahiro, ugasanga hari ibyo bakoze biganisha mu mahano”.

Agahinda gakomeye gashobora kuba nyirabayazana

Gufatwa ku ngufu uri umwangavu cyangwa ingimbi bigira ingaruka zikomeye cyane. Ariko ku bugimbi byo ubasha no kubihisha ariko iyo utangiye kubihisha niho bibera ibikomeye.

Abafashwe ku ngufu ari bakuru, igihe kiragera bagakoranirwaho n’indwara z’umurengera nk’agahinda gakabije, kudasinzira kunanirwa kurya, kutigirira icyizere, kutabasha gukunda cyangwa kunanirwa gukora imibonano mpuzabitsina, kuyizinukwa cyangwa kugira ubwoba cyane.

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa bugaragaza ko mu kiciro cy’abantu baba barahemukiwe bakiri bato cyangwa se abafashwe ku ngufu mu buto bwabo cyangwa bakuze ntibagire ubahumuriza cyangwa se bakabigira ibanga, niho usanga abakorana imibonano mpuzabitsina n’icyo babonye cyose. Ariko kandi bishobora no guterwa n’uburwayi bwo mu mutwe ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 63 Umujyi wa Mocimboa da Praia umaze

Emma-Marie

How To Take Perfect Travel Photos With Your Film Camera

Emma-marie

Umubare w’urubyiruko rw’u Rwanda rufite munsi y’imyaka 30 waragabanyutse-Ibarura

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar