Image default
Politike

Gushyira Pariki ya Mukura-Gishwati mu murage w’Isi, inyungu ikomeye ku Rwanda

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko ubusabe bw’u Rwanda bw’uko Pariki ya Mukura-Gishwati yashyirwa mu murage w’isi bwemewe, ubu ngo ikaba yemewe iyo Minisiteri ikavuga ko ari ikintu gikomeye ku gihugu.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, akaba yavuze ko bifitiye inyungu u Rwanda n’isi.

Yagize ati “Bituma twongera uko igihugu kigaragara mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bityo ba mukerarugendo benshi bakaza batugana baje kureba urwo rusobe rw’ibinyabuzima. Biratwongerera kandi ubukungu buturuka ku bidukikije (Green economy), haba ku nguzanyo cyangwa mu mpano bishingiye ku kuba twabungabunze ibidukikije n’ibinyabuzima muri rusange”.

Kigali today yanditse ko yongeyeho ko ubu aho hantu hatagifitiye akamaro gusa u Rwanda, ahubwo ko hagafitiye isi yose muri rusange.

Minisitiri Mujawamariya yagarutse kandi ku bigenderwaho kugira ngo pariki runaka ibe yakwemerwa mu murage w’isi.

Ati “Icya mbere ni ukubanza kwemeza ku buryo bwemewe n’amategeko ko iyo pariki cyangwa ishyamba ririnzwe nk’uko Leta y’u Rwanda yabikoze ubwo yemezaga ko Mukura-Gishwati ari Pariki ya kane mu gihugu. Icya kabiri ni uko iyo Pariki iba ifite imbibi zigaragara kandi zemewe, icya gatatu ni ukugaragaza inyigo yakozwe yerekana urusobe rw’ibinyabuzima ruri muri iyo Pariki”.

Ati “Ikindi ni ukugaragaza akamaro iryo shyamba cyangwa Pariki yashyizwe mu murage w’isi ifitiye abaturage bayituriye. Icya gatanu ni ugutunganya inyigisho zihabwa Abanyarwanda cyangwa abandi baza batugana mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima”.

Yongeraho ko icya nyuma ari ugutunganya izo nyandiko zose zikagezwa ku Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi (UNESCO), zitangwa n’igihugu gisaba ko iyo Pariki Mukura-Gishwati yakwemerwa nk’umutungo w’isi ubumbatiye urusobe rw’ibinyabuzima.

Related posts

U Rwanda rwasubije umudepite wa USA ko ubutabera bwarwo bwigenga

Emma-marie

Perezida Kagame yahinduye bamwe mu bagize Guverinoma  

Emma-marie

Igihe kirageze ngo twumve ko ku kiguzi icyo ari cyo cyose tugomba kubana mu mahoro-Gen Kazura Jean Bosco

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar