Image default
Amakuru

France: Perezida Macron yatangaje ‘guma mu rugo’ ya kabiri

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yaraye atangaje ingamba za ‘guma mu rugo’ mu gihugu hose ku nshuro ya kabiri, kugeza nibura mu mpera y’ukwezi kwa cumi na kumwe.

Macron yavuze ko bijyanye n’izi ngamba nshya, zitangira ejo ku wa gatanu, abantu bazemererwa gusa kuva mu rugo bagiye ku kazi k’ingenzi cyane cyangwa ku mpamvu zijyanye n’ubuvuzi.

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko ubucuruzi butari ubw’ingenzi cyane nka za ‘restaurants’ n’utubari buzafunga, ariko amashuri n’inganda bizakomeza gufungura imiryango.

Imibare y’abicwa na Covid-19 ku munsi mu Bufaransa muri iki gihe ni yo ya mbere iri hejuru cyane muri iki gihugu ibayeho kuva mu kwezi kwa kane.

Ku wa kabiri, mu Bufaransa hatangajwe abantu bashya 33,000 banduye coronavirus.

Kugeza ubu mu Bufaransa hamaze gutangazwa abantu barenga miliyoni 1,2 bose hamwe banduye coronavirus, muri bo abarenga 35,000 imaze kubica nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Macron yavuze ko igihugu gifite ibyago byo “kurengerwa ubushobozi muri iyi nkubiri ya kabiri y’ubwandu mu buryo budashidikanywaho izaba mbi cyane kurusha iya mbere”

Hagati aho, Ubudage bugiye gushyiraho ‘guma mu rugo’ yihutirwa itazaba ikaze cyane nk’iyi yo mu Bufaransa, ariko irimo gufunga za ‘restaurants’, inzu z’imyitozo ngororangingo ndetse n’inzu za cinema.

Kuki Ubufaransa bubikoze ubu?

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo ejo ku wa gatatu, Bwana Macron yavuze ko Ubufaransa bugomba “gufata za feri [freins/brakes] n’imbaraga” mu kwirinda ko “burengerwa n’ukwiyongera kw’icyorezo”.

Yagize ati: “Virusi irimo kuzenguruka ku muvuduko n’uburyo bw’iteganya ryo hasi cyane butigeze buteganya”.

Yongeyeho ko kimwe cya kabiri cy’ibitanda bivurirwaho indembe mu bitaro byose byo mu Bufaransa ubu byose biryamyeho abarwaye Covid-19 gusa.

Perezida Macron yavuze ko bijyanye n’izi ngamba nshya, abantu bazajya basabwa kuzuza inyandiko basobanura impamvu bashaka kuva mu rugo, nkuko byari bimeze mu gihe cya ‘guma mu rugo’ ya mbere yo mu kwezi kwa gatatu.

Guteranira hamwe kw’abantu birabujijwe.

Macron yagize ati: “…Muzashobora kuva mu rugo ari uko gusa mugiye ku kazi, guhura na muganga, gufasha mwene wanyu, kugura ibicuruzwa by’ingenzi cyane cyangwa kugenda n’amaguru hafi y’urugo”.

Ariko yasobanuye ko serivisi za rubanda n’inganda bizakomeza gufungura imiryango, yongeraho ko ubukungu “butagomba guhagarara cyangwa kuzahara”.

Macron yongeyeho ko gusura abari mu nzu zita ku bageze mu zabukuru byari bibujijwe muri ‘guma mu rugo’ ya mbere yatangiye mu kwezi kwa gatatu ikamara amezi abiri – ubu none byemewe.

Izi ngamba nshya zizakurikizwa kugeza ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa 12 kandi zizajya zongera gusuzumwa buri byumweru bibiri.

Perezida Macron yavuze ko agifite “icyizere ko imiryango izashobora kongera guhura kuri Noheli”.

Related posts

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi washakishwaga yishwe n’igituntu mu 2006

EDITORIAL

Amahirwe ku bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’aba Offisiye

EDITORIAL

Minisante yatangaje igiciro cyo gupima coronavirus ku munyarwanda n’umunyamahanga

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar