Image default
Uburezi

Abiga mu mashuri abanza bagiye kujya bagaburirwa bari ku ishuri

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumemyingiro, kiratangaza ko muri Kamena uyu mwaka kizatangira gutanga ibikoresho byo gutekeramo mu mashuri abanza bigera ku 2 643, mu rwego rwo kwihutisha gahunda yo kugaburira abana mu mashuri abanza.

Kugeza ubu mu bana bafatira amafunguro ku ishuri ntiharimo abo mu mashuri abanza, gusa ngo ibi ni ibintu biteganywa vuba, nubwo nta gihe kizwi bizatangirira.

Ababyeyi bavuga ko batanga umusanzu wabo mu kugaburira abana babo ku mashuri, kandi ngo babona byaratanze umusaruro.

Uwitwa Tuyisenge Gloriose agira ati “Icyiza ni uko abana bose bagakwiye kurya ku ishuri, kuko biraborohera umwanya w’urugendo bagakoze bajya kurya mu rugo, bakawukoresha basubiramo ibyo bize.”

Abayobozi bibigo by’amashuri bagaragaza ko iyi gahunda yagize umumaro kubana, ariko bakemeza ko babonyemo imbogamizi zitandukanye zirimo n’ubuke bw’ ibikoresho byo mu gikoni ndetse n’aho kurira.

Umuyobozi wa EP Kacyiru ya mbere, Alexandre Hakizimana yagize ati “Kuko tuba dukeneye amasafuriya akomeye kandi manini, aramutse abonetse byadufasha.”

Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro “Rwanda Polytechnic”  rivuga ko  hamwe na Minisiteri y’Uburezi hakomeje ibikorwa byo gutunganya za Muvelo zizoherezwa muri mashuri, hagamijwe ko igihe iyi gahunda yo kugaburira abana bo mu mashuri abanza izaba yatangiye,  hazakoreshwa ibikoresho bigezweho.

Dr Aimable  Nsabimana umuyobozi wungurije muri iri shuri  ushinzwe Imari avuga ko mu gihe gito bazatangira kuzigeza ku mashuri.

Ati “Ntabwo ari ukuzitanga gusa, guhera tari ya 1 Kamena uyu mwaka, tuzajya kuri aya mashuri tuzubakemo kuko bose bariteguye, ubu bari gusoza kubaka ibikoni, duteganya ko tuzahera aho biteguye neza kurusha ahandi haba mu kubaka no gukusanya amafaranga azakoreshwa mu kugura ibiryo by’abana.”

Avuga ko bazahera mu turere twa Gatsibo, Nyanza na Kicukiro, kuko ngo  Minisiteri y’Uburezi yababwiye ko muri utwo turere bamaze kwitegura.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko kuba ibi bikoresho biri gukorerwa mu mashuri y’ubumenyingiro IPRC, birimo gufasha abayigamo kwimenyereza umwuga, ndetse aya mashuri akagira uruhare mu gukemura ibibazo biriho.

SRC:RBA

Related posts

Perezida Kagame yagaragaje uko uburezi kuri bose ari ingenzi

Emma-Marie

Leta yakuyeho “Promotion automatique” ababyeyi bariruhutsa

Emma-marie

Rubavu: Abiga imyuga bishimira ko babona akazi bakiri ku ntebe y’ishuri

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar