Umuryango RJSD watangije gahunda zo kurwanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe hifashijwe inyandiko n’itangazamakuru
Abahagarariye guverinoma, imiryango mpuzamahanga, sosiyete sivile n’abanyamakuru bahuriye hamwe ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali bagirana ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe hifashishijwe inyandiko n’itangazamakuru.
Ni ibiganiro byateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira iterambere rirambye RJSD Rwanda Journalists for Sustainable Development).
Ni mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango w’abibubye muri uku kwezi k’Ukwakira kwahariwe kuzirikana ubuzima bwo mu mutwe.
Abitabiriye ibyo biganiro
Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho n’ubufatanye muri minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), Paul Rukesha wari umushyitsi mukuru muri ibi biganiro, yavuze ko kwandika ari ingenzi cyane mu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe, ndetse anashimira abanyamakuru batangije uyu mushinga, anabizeza ubufatanye bwa MINUBUMWE
Umuyobozi wa RJSD, Placide Ngirinshuti avuga ko ibi biganiro byateguwe mu rwego rwo gutangiza gahunda zihariye zo kwifashisha inyandiko n’itangazamakuru mu kurwanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no gufasha abahuye nabyo.
“Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu mitekerereze ya muntu, bwemeje ko kwandika ibyo utekereza ari kimwe mu bifasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Niyo mpamvu twifuza gushyiraho uburyo buhoraho bwo gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe hakoreshejwe inyandiko n’itangazamakuru” – Placide Ngirinshuti, umuyobozi wa RJSD.
Dr Eugene Rutembesa
Umuhanga mu mitekereze ya muntu, akaba n’umwarimu muri kaminuza, Dr Eugene Rutembesa nawe asobanura ko kwandika ari ngombwa ngo kuko iyo umuntu yanditse aba akeneye kugira icyo atangaza kandi bikamufasha kuruhuka no gutuza mu mitekerereze ye.
Avuga ko itangazamakuru rikwiye gufatanya n’izindi nzego zitandukanye mu rugamba rwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Tete Loeper, umwanditsi w’ibitabo
Ibi byashingiwe kandi na Tete Loeper, umwanditsi w’ibitabo harimo n’icyo aheruka gushyira hanze ari mu Budage cyiswe ‘Barefoot in Germany’ nawe asobanura ko kwandika byamufashije cyane ubwo yari akigera mu Budage.
Src:RJSD